Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WHO/OMS Igiye Guterana Igire Icyo Ibwira Isi Kuri COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

WHO/OMS Igiye Guterana Igire Icyo Ibwira Isi Kuri COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2023 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima bagiye guterana bemeranye uko isi ikwiye kwifata ku cyorezo COVID-19 kimaze iminsi cyubuye umutwe mu Bushinwa.

U Bushinwa bumaze iminsi bufite abaturage benshi bandura iki cyorezo. Byaje gutuma hari ibice bimwe byabwo bishyirwa mu kato.

Ubutegetsi bwa Beijing bwaje gusanga abaturage batakomeza gufungiranwa mu ngo, butanga uburenganzira bw’uko abaturage basohoka mu ngo bagasubira mu mirimo yabo.

Byatumye imibare y’abandura COVID-`19 yiyongera cyane k’uburyo ubwandu bumaze gutera inkeke mu bayobozi b’u Bushinwa ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, OMS/WHO.

Kubera iyo mpamvu, abahanga b’iri shami barateganya gukora inama idasanzwe bazasuzumiramo icyakorwa.

Iyi nama izaterana taliki 27, Mutarama, 2023.

Intego izaba ari ukureba niba COVID-19 ikiri ikibazo cyagarije isi muri rusange kugira ngo hagire ibyemezo bifatwa binatangarizwe isi.

Umuvugizi wa WHO/OMS witwa  Carla Drysdale avuga ko abazitabira iriya nama bazareba niba ibimenyetso biriho muri iki gihe bihagije kugira ngo hatangazwe umuburo wo ku rwego rw’isi ko COVID-19 ikiri ikibazo cyugarije isi.

Ni umuburo mu Cyongereza  abaganga bita  ‘Public Health Emergency of International Concern.’

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga hakiri kare cyane ko isi yatangaza ko COVID-19 yarandutse burundu kubera ko mu Bushinwa hakiri ubwandu kandi bwinshi.

Kubera ko u Bushinwa ari cyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi kandi kikaba n’isoko amahanga yitabira guhahiraho, kuba hakigaragara yo ubwandu ni ikintu cyo gufatana uburemere bukomeye nk’uko Reuters yabyanditse.

TAGGED:AbibumbyeBushinwaCOVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sosiyete Sivile Isanga Ibitera Abana Guta Ishuri Byiyongera
Next Article Nyuma Y’u Burundi Mbonyi Yagannye Muri Australia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?