Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WHO Yemeje CoronaVac Mu Nkingo Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

WHO Yemeje CoronaVac Mu Nkingo Za COVID-19

admin
Last updated: 02 June 2021 11:13 am
admin
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, ryongereye urukingo rwa CoronaVac rukorwa n’ikigo Sinovac cyo mu Bushinwa, mu nkingo zishobora kwifashishwa ku rwego mpuzamahanga mu gukingira COVID-19.

Ni icyemezo kigamije guha ibihugu icyizere ko ruriya rukingo rwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu mutekano no kuba rutanga umusaruro, ku buryo rushobora kwifashishwa mu guhangana na kiriya cyorezo.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WHO, Dr Mariângela Simão, yavuze ko isi ikeneye inkingo nyinshi za COVID-19, asaba ibigo bizikora kugira uruhare mu gusangiza abandi ubumenyi, kugira ngo isi ibashe guhagarika iki cyorezo.

WHO yatangaje ko yakoze igenzura rihagije ku rukingo rwa Sinovac-CoronaVac, haba ku rukingo ubwarwo ndetse n’aho rukorerwa.

Igenzura ryerekanye ko ruriya rukingo rurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 ku gipimo cya 51%, ndetse rukarinda abantu kuremba kubera COVID-19 ku rwego rwa 100%, urebye ku bakoreweho ubushakashatsi.

Nyuma yo kwemeza ruriya rukingo, rwiyongereye ku rutonde rw’izindi zirimo kwifashishwa zemejwe ku rwego mpuzamahanga zirimo Pfizer/BioNTech, Astrazeneca, Moderna na Sinopharm.

Uru rukingo rurimo kwifashishwa mu bihugu bitandukanye, ndetse Uruguay iheruka gutangaza ko CoronaVac yagabanyije impfu za COVID-19 ku gipimo cya 97%.

 

 

TAGGED:COVID-19featuredWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabuga Félicien Yangiwe Gufungurwa By’Agateganyo
Next Article ‘Bamwe’ Mu Bapolisi Ba Malawi Bazajya Bahugurirwa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?