Perezida wa Kenya Nyakubahwa William Ruto yamaze kugera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Aje mu ruzinduko rw’akazi rumara iminsi ibiri.
Kenya ifitanye umubano n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Mu minsi micye ishize, hari Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje Abanyarwanda n’Abanya Kenya ngo baganire uko imikoranire yakomeza gutezwa imbere hagati ya Kigali na Nairobi.
Itangazamakuru ryo muri Kenya rivuga ko Ruto azaganira na Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi cyane cyane ku muhora wa ruguru, imikoranire mu by’ikoranabuhanga, ubuzima, guhanga udushya n’ibindi.
Perezida Ruto nibwo bwa mbere asuye u Rwanda.
Ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.