Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yashinze ubuhumbikiro bwa Macadamia, mu myaka 5 azaba afite uruganda ruzitunganya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Yashinze ubuhumbikiro bwa Macadamia, mu myaka 5 azaba afite uruganda ruzitunganya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2021 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aha macadamia iba igeze ku rwego rwo gusarurwa ifite imyaka ine cyangwa itanu
SHARE

Nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’imbuto za macadamia zitubuwe, Bwana Stanley Nsabimana yatangije ikigo gihumbika kikanatubura ingemwe za kiriya giti.

Macadamia ni igiti cyera imbuto ziba zifitemo izindi mbuto imbere ziribwa nk’ubunyobwa bukaranze.

Kubera ko igihingwa cya macadamia ari ingenzi mu buzima bwa muntu(ntikigira ikinyabutabire kibi ku bantu kitwa cholesterol) kandi icyo cyeze gukomeza kwera kugeza mu myaka 100, Nsabimana yasanze agomba gushinga ubuhumbikiro kugiro buzafasha abahinzi baziyemeza kubona ziriya mbuto kuzibona mu gihe kirambye.

Imirima mu murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, mu mirenge ibiri ya Rulindo ariyo Masoro na Burenga no mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Afite n’izindi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

I Rwamagana hari ubuso bungana na hegitari eshanu mu gihe muri Rulindo hari ubungana na Hegitari esheshatu.

Ikigo yashyizeho kugira ngo kite kuri kiriya gihingwa yakise Buriza Golden Nurseries kikaba gitubura ingemwe.

Ahurutse kubwira imwe muri radio zo mu Rwanda ko ingemwe zituburirwa mu kigo cye ari ingemwe zujuje ibisabwa byose kugira ngo zere neza, ntizipfire ubusa umuhinzi.

Ati: “ Narebye ukuntu byangoye kubona ingemwe zitubuye ntekereza ko byaba byiza nshinze ikigo kizafasha abandi bahinzi kuzibona bitabagoye.”

- Advertisement -

Avuga ko n’ubwo byamuhenze ariko yabikoze kuko ‘ahari ubumenyi n’ubushobozi buraboneka.’

Nsabimana avuga ko kugira ngo urugemwe rwa macadamia rubanguriye ruboneka nyuma y’umwaka hafi n’igice.

Kuri we iyo macadamia yeze yinjiriza uwayihinze, kandi ikinjiza amadevize mu Rwanda.

Ikindi asanga ari ingirakamaro ni uko macadamia ishobora guterwa umwana akivuka ikazatangira kumugirira akamaro acutse atangiye kwiga.

Mzee Nsabimana Stanley mu buhumbikiro bw’imbuto ze za macadamia ruri i Masoro mu Karere ka Rulindo.

Yemeza ko iki kiba ari igihe kiza ku mwana no ku babyeyi kugira ngo umwana abashe kwiga binyuze ku mafaranga ava muri macadamia igurishijwe igatunganwa.

Mu myaka ibiri bamaze batangije ubuhumbikiro, bamaze guha abahinzi 30 ingemwe zitubuye.

Muri bo harimo Umunyarwanda witwa Gatarayiha ufite uruganda rutunganya macadamia ruri i Gikondo muri Kicukiro, hari n’urw’Abashinwa ruri i Masoro, n’urw’Abayapani ruri i Ruhanga muri Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Stanley Nsabimana asaba Ikigo cy’igihugu gishizwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, gukomeza kujya isura abahinzi bahumbika kugira ngo irebe niba buhumbika mu buryo bukurikije amategeko hagamijwe kurinda ko hazasohoka imbuto itameze neza.

Avuga ko afite umugambi wo kuzashyiraho uruganda rutunganya ibikomoka kuri macadamia akazaba yarugezemo mu myaka itanu iri imbere.

Aha macadamia iba igeze ku rwego rwo gusarurwa ifite imyaka ine cyangwa itanu
Zikenera amazi n’ifumbire ubundi zikera imyaka 100
Ni ibiti byera bitinze ariko bikera hari iteka ryose
Igiti kibanguriye kigurishwa hagati ya Frw 4000 na Frw 5000
TAGGED:BugeserafeaturedKayonzaMacadamiaNsabimanaRulindoRwamagana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: DASSO Y’Umukobwa Iravugwaho Kuniga Nyirakuru
Next Article Kuki Kurekurwa By’Agateganyo Mu Rwanda Bigoye?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?