Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yemeye Ko Yikuye Umwana Mu Mugongo Amuta Mu Kanyaru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Yemeye Ko Yikuye Umwana Mu Mugongo Amuta Mu Kanyaru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2025 10:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akanyaru: Ifoto.Expore Rwanda Tours
SHARE

Umugore utatangajwe amazina yabwiye ubushinjacyaha bukora ku rwego rwisumbuye rwa Huye ko yahengereye ijoro riguye amanukana umwana we amuhetse ageze ku Kanyaru aramwururutsa amuta mo.

Ni umugore ukiri muto kuko afite imyaka 25 y’amavuko, bivavugwa ko uwo mwana yamujuguye mu ruzi rw’Akanyaru tariki 13, Nyakanga, umurambo we uboneka nyuma y’iminsi ibiri uko kwezi.

Umwana wakorewe ibyo yari afite amezi atatu, iwabo hakaba ari mu Kagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kwica umwana we w’amezi atatu amutaye mu mugezi w’Akanyaru.

Umurambo w’umwana wabonetse ku wa 15, Nyakanga, 2025 uri kureremba hejuru y’amazi ku nkombe z’umugezi w’Akanyaru.

Abakurikiranye kwiregura kwe, bavuga ko uwo mugore yemereye ubushinjacyaha ko yamanutse ahetse uwo mwana mu ma sa moya z’ijoro ageze ku Kanyaru amukura mu mugongo asinziriye  ‘amujugunya mu mazi ahita yigendera’.

Impamvu yatanze zamuteye kwihekura zirimo iy’uko ubwo yajyaga kumukingiza, abaganga bamubwiye ko yanduye SIDA n’uko abona ko ntacyo azamumarira, ahitamo kumwica, ibintu avuga ko asabira imbabazi.

Icyaha yakoze amategeko akita ‘Icyaha cyo kwihekura’ akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa  igifungo cya burundu.

Ni igihano gishingiye ku ngingo 8 y’Itegeko n°059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

TAGGED:AkanyaruUmugoreUmwanaUruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intego Z’u Rwanda Mu Miturire Itabangamiye Ibidukikije
Next Article Gicumbi: Bafashwe Bacukura Zahabu Bitemewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?