Umugore utatangajwe amazina yabwiye ubushinjacyaha bukora ku rwego rwisumbuye rwa Huye ko yahengereye ijoro riguye amanukana umwana we amuhetse ageze ku Kanyaru aramwururutsa amuta mo.
Ni umugore ukiri muto kuko afite imyaka 25 y’amavuko, bivavugwa ko uwo mwana yamujuguye mu ruzi rw’Akanyaru tariki 13, Nyakanga, umurambo we uboneka nyuma y’iminsi ibiri uko kwezi.
Umwana wakorewe ibyo yari afite amezi atatu, iwabo hakaba ari mu Kagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kwica umwana we w’amezi atatu amutaye mu mugezi w’Akanyaru.
Umurambo w’umwana wabonetse ku wa 15, Nyakanga, 2025 uri kureremba hejuru y’amazi ku nkombe z’umugezi w’Akanyaru.
Abakurikiranye kwiregura kwe, bavuga ko uwo mugore yemereye ubushinjacyaha ko yamanutse ahetse uwo mwana mu ma sa moya z’ijoro ageze ku Kanyaru amukura mu mugongo asinziriye ‘amujugunya mu mazi ahita yigendera’.
Impamvu yatanze zamuteye kwihekura zirimo iy’uko ubwo yajyaga kumukingiza, abaganga bamubwiye ko yanduye SIDA n’uko abona ko ntacyo azamumarira, ahitamo kumwica, ibintu avuga ko asabira imbabazi.
Icyaha yakoze amategeko akita ‘Icyaha cyo kwihekura’ akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu.
Ni igihano gishingiye ku ngingo 8 y’Itegeko n°059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.