Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yishe Abantu Batanu Akoresheje Imyambi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Yishe Abantu Batanu Akoresheje Imyambi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2021 11:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo yaraye arashe imyambi mu baturage bari bateraniye mu isoko riri ahitwa Kongsberg  muri  Norvège   yicamo batanu akomeretsa abandi babiri abarashe imyambi. Byamenekanye ko ari umuhezanguni wo mu idini rya Islam.

Uwabikoze yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi muri kiriya gihugu Ole B Sæverud yazindutse kuri uyu wa Kane avuga ko amakuru yari yatangajwe mbere ko uriya mugabo ashobora kuba ari umuhezanguni mu idini rya Islam yaje kuba impamo.

Imyambi yarashe mu baturage yahitanye abagore bane n’umugabo umwe, bose bakaba bafite imyaka iri hagati ya 50 na 70 y’amavuko.

Yabarashe abasanze mu isoko rya kijyambere aho bari bagiye guhaha.

Ikindi ni uko hari n’izindi ntwaro yari yaje yitwaje ariko afatwa ataratangira kuzikoresha.

Ubwo yafatwaga, yabanje guhangana n’abashinzwe umutekano ariko baza kumuganza.

Abakomerekejwe n’iriya myambi bajyanywe mu bitaro kandi amakuru ava Oslo mu Murwa mukuru wa Norvège avuga ko muri bo harimo n’umupolisi wari waje guhaha ariko nyuma y’amasaha y’akazi.

Polisi yo muri kiriya gihugu gifatwa nka kimwe mu bitekanye kandi bifite abaturage babayeho neza kurusha ibindi ku isi, ivuga ko kiriya gitero cyahungabanyije abantu cyane.

Hari undi mupolisi mukuru witwa  Øyvind Aas wavuze ko ibigize icyaha uriya mugabo yakoze byose bizatangazwa ari uko ibintu bimaze kujya ahagaragara, bigasobanuka.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yamaganye kiriya gitero

Kongsberg ni umujyi muto utuwe n’abantu  26,000 ukaba uherereye mu bilomeero 66 uvuye mu Murwa mukuru, Oslo.

TAGGED:featuredImyambiIslamNorvegePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umushinga w’Imihanda Yihariye Ku Modoka Zitwara Abagenzi Muri Kigali Waheze He?
Next Article Abakurikiranyweho Gukwiza Ibihuha Bigamije Guteza Imvururu Ni Bantu Ki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?