Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yiyise Umupolisi Yambura Abaturage Abizeza Kubaha Perimi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Yiyise Umupolisi Yambura Abaturage Abizeza Kubaha Perimi

Last updated: 18 February 2022 8:53 am
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare yafatiye mu Karere ka Muhanga umugabo w’imyaka 40, akekwaho icyaha cyo kwiyita umupolisi akambura abantu amafaranga, ababwira ko azabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yafashwe amaze kwambura abantu batatu, barimo uw’imyaka 23 yambuye 260,000 Frw ngo amuhe uruhushya rw’agateganyo, uw’imyaka 26 yambuye 360,000 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu n’undi w’imyaka 25  yambuye 360,000 Frw ngo amuhe uruhushya rwa burundu.

Ibi byose yabikoreraga mu Murenge wa Nyamabuye , Akagali ka  Gahogo ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bariya bantu yashukaga ababwira ko ari umupolisi.

Yagize ati “Aba bantu batatu baje ku ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, bafite ubutumwa bwerekana ko batsindiye izo mpushya. Babarebeye mu ikoranabuhanga babaza igihe bakoreye ibizamini bayoberwa itariki bakoreyeho ndetse n’aho bakoreye ibizamini barahayoberwa.”

“Polisi yakomeje kubasobanuza neza  bavuga ko hari umuntu utuye i Muhanga wabasabye amafaranga ngo abahe impushya zo gutwara ibinyabiziga ababeshya ko ari umupolisi.”

Bakomeza bavuga ko yagendaga abwira abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ko  ari umupolisi wabiherewe ububasha na Polisi bwo gutanga izo mpushya, kandi ko ari we uhagarariye abaperezida b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.

SP Kanamugire yasabye abaturarwanda kwirinda abantu babarira amafaranga babashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yongeye kubibutsa ko izo mpushya zitangwa na Polisi y’u Rwanda yonyine kandi zigahabwa uwabanje gukora ibizamini kandi akabitsinda neza.

Ati “Inshuro nyinshi dukangurira abaturarwanda kunyura mu nzira zemewe kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabiziga. Tubasaba kwiga nyuma bakiyandikisha mu bazakora ibizamini, igihe bahawe cyagera bakajya mu bizamini bagakorera uruhushya bashaka.”

“Ibi kandi nibyo bihendutse kuruta abajya gutanga za ruswa ndetse baziha n’ababashuka bagamije kubambura, kandi bakirinda kwijandika mu byaha bya ruswa.”

SP  Kanamugire yashimiye abantu batanze amakuru kugira ngo  afatwe, abibutsa ko buri muturarwanda afite uburenganzira bwo gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko akanyura mu nzira zemewe.

Yabasabye kwirinda ababashuka ngo batange ruswa kugira ngo bahabwe serivisi, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Uwo mugabo yashyikirijwe Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera i Nyamabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

TAGGED:featuredMuhangaperimiPolisi y'u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imiyoborere Mibi Imunga Ubuzima Bw’Igihugu Uko Bwakabaye-Perezida Kagame
Next Article Imbuto Foundation Mu Bufatanye N’Ikigo IHS Hagamijwe Guteza Imbere Uburezi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?