Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yongwe Yavuze Ko Gusaba Ituro Nta Cyaha Kibirimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Yongwe Yavuze Ko Gusaba Ituro Nta Cyaha Kibirimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 October 2023 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kwisobanura kwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, Apôtre Yongwe yavuze ko kuba yarasabaga ituro abazaga mu rusengero, nta cyaha yakoze kuko ngo Yesu yarisabaga.

Yunzemo ko habaye hari abumva ko yabasubiza amafaranga batanze nk’ituro, yiteguye kubakubira inshuro zirindwi(7).

Umucamanza yamubajije niba abo yizezaga gukira ntibakire yarabasubizaga amafaranga yabo, undi asubiza ko nta mafaranga bigeze bamusaba ko abasubiza.

Yongwe avuga ko ubusanzwe, abashumba bose batungwa n’ituro.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yabwiye urukiko ko ari ( Yongwe) umuntu wasizwe, wahawe ububasha bwo gukora ibyo akora.

Mu buryo busa n’ubushyigikira ibyo yavugaga, Yongwe avuga ko gusigwa kwe kwatumye agira igikundiro mu bantu, ashinga Televiziyo, abantu baramukunda ndetse ngo ngo niyo mpamvu hari amafaranga menshi bigeze kumuha bayacishije kuri telefoni ye biba ikibazo.

Ibyo kandi ngo bituma hari abamugirira ishyari.

Mu kwisobanura, Yongwe yavuze ko hari abo Imana yamweretse, biyemeje gutanga ituro, bamaze gusubizwa barinangira ntibagira icyo bamuha.

Uwitwa Bugingo yaje kwaka aye…

- Advertisement -

Mu cyumba cy’iburanisha hari umugabo witwa Bugingo waje gusaba Yongwe ko yamusubiza amafaranga ye kuko yatanze ituro ariko ibyifuzo bye ntibyasubizwa.

Yongwe yabwiye urukiko ko uwo Bugingo yaje kuri Yongwe TV ashaka ubufasha bwo kwamamaza ibihangano bye.

Yashakaga ko bamukorera amashusho y’indirimbo akanahabwa ikiganiro kuri YouTube Channel ya Yongwe.

Icyakora ngo indirimbo ya mbere yarakozwe irarangira, ariko ngo kuko aririmba nabi, kuzamuka kwe biracyagoranye.

Apôtre Yongwe ati: “ Imiririmbire ye iragoye kuko kuri televiziyo twarayikinaga abakurikiye televiziyo bakadutuka…”

Ku rundi ruhande, uyu muvugabutumwa avuga ko ubwo yafatwaga( hari taliki 01,Ukwakira, 2023) yari buhe Bugingo Frw 750,000.

Uwitwa Nyirabahire we ngo Yongwe ntamuzi.

Mu bandi bamurega, harimo uwitwa Jean Pierre uri mu Bufaransa, akaba amurega Miliyoni Frw 7.

Ubushinjacyaha bwasabiye Yongwe gukurikiranwa afunzwe, undi atakamba avuga ko yakurikiranwa adafunzwe kubera ko atigeze agorana mu ibazwa rye, akavuga ko ari umubyeyi w’abana barindwi(7), kandi akaba afite ikigo cy’itangazamakuru gitanga akazi.

Ahera kuri ibi avuga ko atacika ubutabera bityo ko akwiriye kuburana adafunzwe.

Ibi kandi abihuza na Me Francis umuburanira, we akanavuga ko bitangaje kuba umukiliya we yarafunzwe ntawamureze, ahubwo abarega bakaba baraje nyuma.

Uyu munyamategeko avuga ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera ko Umunyarwanda afite ubwisanzure mu misengere ye, hashingiwe ku byo yizera bityo ngo gufunga Yongwe ni uguca ukubiri n’ibiteganyijwe mu Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Iburanisha rirakomeje…

[email protected]

TAGGED:featuredImanaIturoTVUbutaberaYongwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Pasiteri Yongwe Mu Rukiko
Next Article Meya Wa Karongi YEGUJWE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?