Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Zinedine Zidane Yasezeye Ku Gutoza Real Madrid
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Zinedine Zidane Yasezeye Ku Gutoza Real Madrid

admin
Last updated: 27 May 2021 3:58 pm
admin
Share
SHARE

Zinedine Zidane wari umutoza mukuru wa Real Madrid yo muri Espagne yasezeye kuri uwo mwanya, nyuma yo gusoza umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe.

Ni ubwa kabiri asezeye kuri uwo mwanya yanagiriyemo ibihe byiza, kuko kuva mu 2015 yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona na bitatu bya UEFA Champions League.

Zidane asezeye nyuma y’uko ikipe ye yabuze igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ubwo cyegukanwaga na Atletico Madrid yabarushaga amanota abiri. Muri UEFA Champions League ho yaviriyemo muri kimwe cya kairi, isezerewe na Chelsea.

Ni ubwa mbere isoje umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe itwaye, ibintu byaherukaga mu myaka 11 ishize.

Itangazo ryasohowe na Real Madrid rivuga ko Zidane ari umwe mu batoza bakomeye yagize, ndetse ubuhangange bwe burenze ubwo abantu babonye mu kibuga nk’umukinnyi cyangwa nk’umutoza.

Rikomeza riti “Arabizi ko ahora ku mutima wa Real Madrid kandi ko Real Madrid ari kandi hazahora ari mu rugo rwe.”

Bikekwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain, agasimbura Mauricio Pochettino ushobora gusubira muri Tottenham yahoze atoza.

Byanavuzwe ko azatoza Juventus yanakiniye, ariko birashoboka ko Massimiliano Allegri ari we wasimbura Andrea Pirlo igihe yaba yirukanywe.

Zidane yabanje gutoza ikipe y’abato ya Real Madrid Castilla kuva muri Kamena 2014 kugeza muri Mutarama 2016, ubwo yahabwaga ikipe nkuru. Yayitoje kugeza ubwo yasezeraga muri Gicurasi 2018.

Yaje kongera kuyisubiramo muri Werurwe 2019 kugeza ubwo yasezeraga kuri uyu wa Kane.

Zidane w’imyaka 48 asezeye muri Real Madrid amaze kuyitoza imikino 114, yatsinzemo 68 bingana na 60%, anganya 26, atsindwa 20.

TAGGED:featuredReal MadridZinedine Zidane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Macron Yasuye U Rwanda Yitwaje Inkingo Za COVID-19
Next Article U Bufaransa Bugiye Kubona Ambasaderi Mu Rwanda Nyuma Y’Imyaka Itandatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?