Minisiteri y’Uburezi mu mibare yayo yo mu mwaka wa 2025 itangaza ko u Rwanda rufite amashuri 5.041 yigamo abana 4.766.125 bangana na 35% by’Abanyarwanda bose, uyu mubare ukagaragaza ko ⅓ cy’Abanyarwanda ari abiga.
Muri ayo mashuri yose, ay’incuke ni 4.264, naho abanza ni 4.108, mu gihe afite icyiciro rusange cy’ayisumbuye ni amashuri 1.916, amashuri yisumbuye afite ibyiciro byombi ni 981, amashuri ya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro ni 581. Amashuri yo ku rwego mpuzamahanga akaba 120.
Amashuri y’incuke ari mu Rwanda yigamo abana 605.229, abanza yigamwo abanyeshuri 3.006.709, icyiciro rusange cyigamo 598.860, naho abiga mu yisumbuye guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu ni abantu 196.384, abiga mu mashuri ya TVET L3-L5 ni 106.373, abiga TVET L1-L2 10.418. Abiga Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro ni 12.423.
Abo bose kandi bahabwa ifunguro, hakaba abahabwa iryo ku manywa n’abahabwa iry’amanywa n’ijoro barimo abiga bacumbikirwa ku bigo bigaho.
Ubu rero agaciro kari kagize iryo funguro kongerewe kava ku Frw 150 gashyirwa ku Frw 230, aha ariko ni kurihabwa abiga amashuri abanza.
Inyandiko igena kugaburira abanyeshuri ku ishuri [Rwanda School Feeding Operational Guidelines] ya 2025, yashyizwe igaragaza ko amafaranga yatangwaga mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri yongerewe.
Ubu amafaranga Leta itanga muri iyi gahunda ku mwana wiga mu mashuri abanza yageze kuri Frw 219, avuye ku Frw 135na ho abo mu mashuri yisumbuye biga bataha Leta izabishyurira 642 Frw ku munsi avuye kuri 56 Frw.
Umwana wo mu mashuri y’incuke yishyurirwa na Leta Frw 109 Frw.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri igenewe abanyeshuri bo mu bigo byose bya Leta n’ibifashwa na yo ku bw’amasezerano, yagenewe Miliyari Frw 130.
Amafaranga umubyeyi yatangaga kuva mu 2020/2021 yabazwe hagendewe ku Frw 150 Frw nk’ifatizo ku ifunguro umwana wo mu mashuri abanza afatira ku ishuri.
Umubyeyi ufite umwana umwe wiga mu mashuri abanza yishyura 15 Frw ku munsi, akaba 975 Frw ku gihembwe.
Ababyeyi bafite abana bo mashuri yisumbuye biga bataha bo bishyuraFrw 19.500, ariko utayafite ahitamo gukora imirimo y’amaboko ku ishuri yunganira ikigo ngo kibone aho gikura ibiribwa ahafungurira.
Amafunguro ikigo cy’ishuri gitegurira abanyeshuri agomba kuba akubiyemo ibigize indyo yuzuye, birimo ibinyampeke n’ibinyabijumba, imboga, amavuta, imbuto n’ibikomoka ku matungo, kandi ifunguro rikaba rigizwe n’ibiribwa bihinduranywa buri munsi.
Nk’urugero, umuceri umwana wo mu mashuri y’incuke agenerwa ni garama 50, uwo mu mashuri abanza akagenerwa garama 100, mu gihe uwo mu mashuri yisumbuye agenerwa garama 130 ku ifunguro rimwe.
Ku bishyimbo (byumye) baba bagenewe garama 20 ku mwana wo mu mashuri y’incuke mu gihe uwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye aba agenewe garama 40 ku ifunguro.
Imboga (dodo) zo ibyiciro byose bibarirwa amagarama 100, imbuto bakabarirwa avoka ingana na garama 80 kuri buri cyiciro, naho ibikomoka ku matungo ni garama 50 kuri buri bwoko bw’inyama, amagi cyangwa bagahabwa amata.

