Ibiro bya Banki y’Isi bitangaza ko ubutaka bw’Afurika bwugarijwe n’isuri, kubumenaho imyanda itabora nka Pulasitiki, ubuhinzi budatuma ubutaka buruhuka n’ibindi.
Muri ibyo bindi bituma ubutaka bw’Afurika bugunduka harimo no gutema amashyamba adakuze, agatemwa mu kajagari, korora amatungo menshi ugereranyije n’urwuri, ubucukuzi bw’amabuye na kariyeri butubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije n’ingaruka ziterwa no gushyuha kw’ikirere.
Kuri iyi ngingo yo gushyuha kw’ikirere, twavuga ko yo yihariye:
Hari raporo iherutse gusohoka ivuga ko mu gihe kitageze ku mezi icumi ubukungu bw’isi butangiye kwijajara, ikirere kigiye kongera gushyuha k’uburyo umwaka utaha uzarangira cyarasubiye ku bushyuhe cyahoranye mbere ya COVID-19.
Ibyuka biva mu nganda z’ibihugu nk’u Bushinwa, u Buyapani, Amerika n’ibihugu by’u Burayi byarongeye birazamuka.
Abahanga basuzuma iby’iri zamuka bavuga ko bitarenze impera z’umwaka wa 2022, ubushyuhe bw’ikirere buzaba bwasubiye ku kigero bwari buriho mu mwaka wa 2019 COVID-19 itaraduka mu Bushinwa ngo ikwire hose.
Raporo yiswe Global Carbon Budget ivuga ko umwaka wa 2021 uzarangira ubushyuhe buzamutseho 4.9% ni ukuvuga toni miliyari 36.4 z’umwuka wa carbon.
Ni umubare ungana na 0.8% munsi y’uriya mwuka wari mu kirere mu mwaka wa 2019.
Mu gusesengura iyi mibare, abahanga batangajwe n’ubwiyongere bwihuse bw’uriya mwuka kandi mu gihe gito!
Batangajwe na ririya zamuka mu gihe ubukungu bw’isi batarasubira ku murongo mu buryo busesuye.
Bumvise bakuwe umutima no kwibuka ko kugira ngo amazi abe yarenze inkombe, bisaba ko ubushyuhe kw’ikirere butagomba kuzamuka ngo burenge 1.5°C .
Ubushyuhe niburenga iki gipimo bizatuma ubuzima busa n’ubucyendereye kuko hazaduka amapfa, inkongi muri za pariki, imyuzure ikibasira uturwa dutuye mu Nyanja tukarengerwa n’ibindi.
Ubutaka bw’Afurika bwari busanzwe bumeze neza ugereranyije n’ubw’ahandi.
Uku kumera neza guterwa n’uko Abanyafurika batarakoresha inyongeramusaruro mvaruganda ku bwinshi nk’uko bimeze ahandi.
Iyo inyongeramusaruro mvaruganda zikoreshejwe nabi zishobora kuba intandaro yo kugunduka k’ubutaka cyangwa bugatakaza ubushobozi bwo gutuma ibihingwa byera.
Banki y’Isi yasanze ari ngombwa ko abatuye ibihugu by’Afurika bashishikarizwa kurinda ubutaka bwabo kandi bagafashwa gutuma burushaho kwera muri iki gihe ubuhinzi buri kongerwamo imbaraga nk’uko byahoze mbere ya COVID-19.
Ubuyobozi bw’iyi Banki bwatangiye umushinga wo kuzahura ubuhinzi bw’Afurika binyuze mu mushinga uzamara imyaka itanu wiswe Climate Change Action Plan.
Uyu mushinga urimo ingingo y’uko 35% by’imari Banki y’isi izashora mu bikorwa by’iterambere ku isi, izishyirwa mu kurengera ubuhinzi binyuze mu guhangana n’ubushyuhe bw’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe.
Ku byerekeye Afurika, Banki y’Isi yayishyiriyeho gahunda yayo yise Africa Climate Business Plan hagamijwe kugabanya ingaruka ibihe bidasanzwe mu by’ikirere bigira ku buhinzi.
Byakozwe hazirikanwa ko haramutse hatabayeho gukumira biriya bibazo, miliyoni 43 z’abaturage biganjemo abo muri Afurika yo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara bazaba bashonje bitarenze umwaka wa 2030.
Irushanwa ryo guteza imbere umuco wo gutera igiti…
Hagati aho, Banki y’isi yatangije irushanwa rigamije gukangurira abantu kwita ku biti no kurengera ubutaka.
Baryise ‘Plant Trees, Not Plastics.’, tugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Tera Igiti, Wirinde Pulasitiki’.
Ni irushanwa rigenewe abaturage bafite hagati y’imyaka 18 na 35 y’amavuko.
Ushaka kurijyamo agomba gukora video y’umunota umwe ivuga uko we cyangwa ababa aho atuye birinda gukwirakwiza pulasitiki.
Uhatana ashobora gukoresha amafoto atarenze atatu yerekana ibyavuzwe haruguru, ayo mafoto akaba afite amagambo ayasobanura( captions) zivuga uko abigenza ngo yite ku bidikikije abirinda pulasitiki.
Iri rushanwa riri gukoreshwa n’Ishami rya Banki y’Isi ryo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Abaturage bemerewe kurijyamo ni abo mu bihugu bikurikira:
Angola, Botswana, u Burundi, Comoros, Democratic Republic of Congo, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, u Rwanda, Seychelles, Sao Tome & Principe, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, Zambia, na Zimbabwe.