Muri Gashyantare, 2020, hari tariki 18, hari ibitero by’ikoranabuhanga byagabwe ku byuma bibika amakuru ya Guverinoma y’u Rwanda n’abikorera. Ni ibyuma bibitse amakuru ahitwa Data Center. Icyo gihe byakomye mu nkokora umugambi u Rwanda rumaranye igihe wo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu gace ruherereyemo.
Nyuma y’ibyo, u Rwanda rwakoze uko rushoboye kugira ngo rurinde ko hazagira ikindi gikorwa icyo aricyo cyose cyakorerwa ku mutungo warwo w’agaciro kanini ubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Abahanga bavuga ko kiriya gitero cyaciye igikuba gikomeye mu bayobozi no mu bandi bakora mu nzego z’iperereza n’ikoranabuhanga.
Icyo gihe kandi website ya Perezida Kagame( www.paulkagame.com) yari yavuyeho, ndetse n’urubuga rwa Minisiteri y’ingabo n’izindi mbuga za Guverinoma nazo zari zavuyeho.
Ni igikorwa cyahagarukije abahanga mu ikoranabuhanga bakomeye mu Rwanda, bakora itsinda rikomeye ryo kubanza kureba icyateye kiriya gitero no gushyiraho uburyo buhamye bukumira ko cyazongera kuba.
Ntibwari ubwa mbere u Rwanda rugabweho igitero nk’iki kuko no mu mwaka wa 2016 hari ikindi gitero cyarugabweho kigabwe n’abahanga mu ikoranabuhanga bagize ikitwa World Hacker Team.
Bashoboye kwinjira mu buryo ikigo kitwa Broadband Systems Corporation, giha Leta y’u Rwanda uburyo bwifashisha murandasi kugira ngo abakozi bayo bakorane inama bategeranye.
Ni uburyo bita Video Conferencing.
Ububiko bwacyo bw’ubutumwa bwoherezwa mu ikoranabuhanga bitwa e-mails bwaciwe intege, ntibwakora, ahabitswe amazina y’abakozi, emails zabo na nomero zabo za telefoni…byose birahungabana.
Ikindi bariya bahanga bahemukiyeho u Rwanda muri kiriya gitero ni uko bashyize ku karubanda amakuru y’abakiliya bacyo arimo emails zabo, amazina yabo ndetse nicyo abahanga mu ikoranabuhanga bica C-panel.
C-panel ni nk’icyumba umuntu ushinzwe gucunga umutekano w’urubuga runaka(website) aba afitiye urufunguzo wenyine, ari we ushobora kugira ibyo ahinduramo.
Abo bahanga rero bakoresha ubuhanga bwabo bagacurisha urufunguzo uriya muhanga akoresha yinjira muri cya cyumba( password) hanyuma bakinjiramo atabizi, bamara kugeramo bakamufungirana bakamubuza kwinjiramo.
Ni nk’aho bamubwira bati: “ …Ntabwo ukiri nyiri iki cyumba, kugira ngo tukureke ukinjiremo ni uko wishyura…”
Ng’uko uko aba hackers babuza umuntu cyangwa ibigo kugera ku makuru yabyo.
Tugarutse ku mutekano mu by’ikoranabuhanga, twababwira ko hari n’ibindi bitero byagiye bigabwa kuri za Banki zo mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ubu bujura buri kwiyongera muri iki gihe aho u Rwanda ruri kuzamuka mu ikoranabuhanga haba mu by’imari no mu bindi bice by’ubuzima bw’igihugu.
Guhera mu mwaka wa 2003, hatangijwe ukwezi ko gukangurira abantu kumenya amayeri y’abajura mu ikoranabuhanga bakirinda kubaha icyuho.
Ni ubukangurambaga bwiswe Cyber Security Awareness Month (NCSAM), uko kwezi kukaba ari Ukwakira.