Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 4.8% By’Abanyarwanda Barwara Igicuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

4.8% By’Abanyarwanda Barwara Igicuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2023 2:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abarwara igicuri.

Iyi ni indwara igaragarira cyane cyane mu gutakaza ubwenge, uwifashe akikubita hasi akarashya ukagira ngo araciye!

Ku rwego rw’isi iyi ndwara irakomeye.

Icyakora yibasira cyane abatuye ibihugu bikennye cyangwa ibiri mu nzira igana iterambere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abaturage bangana na 1.6% by’abatuye Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite iyo ndwara.

Mu Rwanda ho abaturage bafite iki kibazo bangana hagati ya 2.9% na 4.8% by’Abanyarwanda bose.

Ikibazo kirimo ni uko abenshi muri bo ari abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abashakashatsi bo mu Bitaro byitiriwe umwami Faysal bavuga ko bagiye gutangiza ubushakashatsi burambuye bwo kumenya impamvu ituma iriya Ntara yibasirwa n’iriya ndwara ndetse banarebe niba nta bindi bashingiraho bemeza impamvu ituma iyi ndwara igaragara hamwe ku gipimo runaka, ikagarara ahandi ku kindi gipimo.

Ubumenyi kuri ibi, buzafasha abahanga gutekereza uko iriya ndwara yakwirindwa cyangwa ikarwanywa.

- Advertisement -

The New Times yanditse ko hari abahanga 10 baherutse kuvuga ko ibyo babonye mu bushakashatsi, ari byo byaherwaho hakorwa ubushashakatsi bwimbitse bwatuma bamenya uko ikibazo cy’iriya ndwara kifashe muri rusange.

Ku rundi ruhande, twababwira ko mu mwaka wa 2021 hari ubundi bushakashatsi busa n’ubu bwakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru, bukorwa ku bantu 2,681.

56.14% muri bo bari abagore kandi nyuma yo gusuzuma abo bose, baje gusanga abangana na 47.7% barwara igicuri ubuzima bwabo bwose.

Ikindi cyagaragariye mu bushakashatsi bwakorewe i Musanze, ni uko 49.3% by’abandura igicuri baba barakuriye mu cyaro kurusha mu mijyi.

Intara y’Amajyepfo ngo niyo yibasiwe n’iki kibazo kurusha ahandi.

Ku byerekeye ubumenyi kuri iyi ndwara, ahenshi mu cyaro bavuga ko ari abazimu cyangwa ibitega baterereje umuntu.

Icyakora umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda witwa Dr. Menelas Nkeshimana yabwiye The New Times  ko ababibona gutyo, baba bibeshya.

Ashishikariza abantu kujya bihutira kujyana umuntu kwa muganga kandi bakamurinda ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga nko kumusaba kujya ateka, kumusaba kujya atera ipasi n’ibindi.

TAGGED:AmajyepfofeaturedIgicuriIndwaraIntara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Hari Abamotari Batumva Impamvu Yo Gucana Amatara Ya Moto Ku Manywa
Next Article Baturutse Henshi Ku Isi Baza Kibeho Kwizihiza Isubira Mu Ijuru Rya Bikira Mariya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?