40.5% By’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bafite Ibibazo Byo Mu Mutwe

Hari indirimbo iri mu zimaze igihe ivuga ko u Rwanda rw’ejo ruteganya kuzamenya gusoma. Icyakora hari ibindi rusoma bikarukoraho. Ibyo  ni inzoga n’ibiyobyabwenge kandi byatumye umubare w’urubyiruko rufite uburwayi bwo mu mutwe wiyongera.

Nk’uko imibare iherutse gutangazwa na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda cyahawe n’ubuyobozi bw’Ikigo kivura indwara zo mu mutwe kiri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, 70% by’abarwaye mu mutwe mu Rwanda ari urubyiruko.

Abari hagati y’imyaka 20-39 bafite icyo kibazo bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 bafite ubu burwayi ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19  bangana na 20%.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, ibitaro by’i Ndera  byakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje  wa 2020/2021.

- Advertisement -

Ikindi giteye inkeke ni uko biriya bitaro hamwe n’ibibishamikiyeho byakira abarwayi bagera  kuri 264 ku munsi.

Abaturage bagera ku 96,000 bagannye biriya bitaro mu mwaka wa 2021, abangana na 40.5% ni abatuye Umujyi wa Kigali.

Intara ya kabiri ifite abarwayi bo mu mutwe ni iy’Amajyepfo kuko ifite 17.3%, iy’i Burasirazuba ikagira 16.7%, iy’Amajyaruguru afite 10%.

Abagabo nibo barwaye mu mutwe kurusha abagore kubera ko bafite ijanisha rya 54% , abagore bakagira 46%.

Indwara yo mu mutwe yitwa Ibisazi( Schizophrenia) niyo iri ku isonga mu kugariza Abanyarwanda kubera ko yo yonyine yihariye 35,9% ni ukuvuga abantu bagera ku 35.581.

Igicuri [Epilepsy] kiza ku mwanya wa kabiri, aho abagannye ibitaro bakirwaye bari 13.337 ni ukuvuga 13,8%.

Indi ihangayikishije cyane ni agahinda gakabije kuko mu 2021/22 abayivuje bari 7.817 mu gihe umwaka wabanje bari 1.743 ni ukuvuga bikubye 4,5% n’inyongera ya 348.48%.

Inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, Dr Rutakayire Bizoza, akaba n’umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera yasobanuriye bagenzi bacu ba IGIHE  ko ubwiyongere bw’indwara zo mu mutwe mbere na mbere bushingira ku mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda cyane cyane ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Akenshi [Jenoside] ni yo nyirabayazana y’indwara y’agahinda n’izindi ndwara zikomeye nk’indwara yo mu mutwe yeruye ‘Schizophrenia’ [ibisazi].”

Ingaruka za COVID-19 nazo zaje zisonga benshi.

Hari abapfusha abantu bari basanzwe babafitiye akamaro mu buzima bigatuma batakaza icyizere, bikabahungabanya cyane.

Gucuruza ugahomba ukabura uko wigira nabyo birahungabanya.

Icyakora urubyiruko rwo rugira umwihariko w’’uko ruhungabanywa n’ibibazo byo mu ngo hakiyongeraho n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kunywa inzoga zikomeye kandi kenshi.

Ikindi cyerekana ko sosiyete y’Abanyarwanda yugarijwe n’ibibazo ukwiyongera k’umubare w’abiyahura.

Wa muganga wo mu bitaro bya Ndera avuga ko urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ari rwo rurwara mu mutwe kenshi kandi ngo hari n’abaza kwivuza byararangiye nta garuriro.

Urubyiruko rugirwa inama yo kuzibukira inzoga nyinshi n’ibindi biyobyabwenge kubera ko birwangiriza ubuzima kandi uburwayi bwo mu mutwe bubuza n’ibindi bice by’umubiri gukora mu buryo bufite intego, bityo umuntu akadindira mu iterambere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version