Gen Muganga Yasabiye APR FC Imbabazi

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka akaba na Perezida wa APR FC Lt Gen Mubarakh Musabye yasabye imbabazi abafana na APR FC kubera ko imaze iminsi ibaraza nabi kuko yatsinzwe cyangwa yanganyije.

Avuga ko  bari kureba uko iki kibazo cyabonerwa umuti urambye.

Gen Muganga ati: “Nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse kandi turi mu gushaka igisubizo cyabyo kirambye.”

Bamwe mu bafana ba APR FC bavuga ko muri iki gihe ikeneye impinduka kandi nabo bakemererwa kujya batanga ibitekerezo kuri radio n’ahandi hose hagamijwe ko izo mpinduka zitanga umusaruro nk’uko byahoze.

- Advertisement -

Ikindi kandi ngo ni uko iyi kipe ikeneye no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga kugira ngo irebe ko yaminjira agafu mu mikinire y’Abanyarwanda kuko mu Rwanda baratsinda ariko mu mahanga intsinzi ikabura.

Iby’imikinire idahwitse ya APR FC muri iki gihe yatangiye kwibazwaho cyane nyuma yo gusezererwa mu marushanwa nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions Ligue, ikuwemo na US Monastir.

Icyo gihe yatsinzwe mu buryo bworoshye ibitego  3-1.

Umukino wakurikiyeho nawe yawutsinze yiyushye akuya kuko yatsinze Rwamagana FC ibitego 3-2 kandi nabwo bigoranye.

Taliki 07, Ukwakira, 2022 Bugesera FC yatsinze APR FC 2-1.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Muhammed we nyuma y’umukino yavuze ko abakinnyi be batarimo gukina bashyize hamwe nk’ikipe.

Ngo hari icyo babura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version