Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: 90% Za Serivisi Mu Rwanda Zitangirwa Online- PM. Edouard Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

90% Za Serivisi Mu Rwanda Zitangirwa Online- PM. Edouard Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2023 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Edouard Ngirente uyobora Guverinoma y’u Rwanda  avuga ko inzego  z’u Rwanda zubatse uburyo bwo guha abaturage serivisi ku buryo ubu izigera kuri 10% ari zo zitarashyirwa mu ikoranabuhanga. Yemeza ko ari uburyo bwo gukumira ruswa mu Banyarwanda.

Hari mu ijambo yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga  ya Commonwealth y’inzego z’ibanze iri kubera mu Rwanda.

Ni inama izamara iminsi itatu, guhera taliki 14, kugeza taliki 17, Ugushyingo, 2023.

Mu ijambo rye, yavuze ko nyuma y’imyaka 29 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwubatse ubuyobozi buhamye, bituma igihugu gitekana, gitera imbere.

Avuga ko umwe mu mivuno yatumye bishoboka, ari ugutanga serivisi zinoze zigenewe abaturage, guteza imbere imyumvire y’uko buri wese afite uruhare mu bimukorerwa, gukorera mu mucyo no kubaza buri wese uko asohoza inshingano ashinzwe.

Minisitiri w’Intebe avuga ko Abanyarwanda bamenyereye gukorera ku mihigo, igahera ku rwego rw’urugo, igakomeza ikageza ku rwego rwo hejuru mu nzego z’ubuyobozi.

Gusinya imihigo byatangiye mu mwaka wa 2006.

Iyo mihigo kandi isinywa na za Ambasade z’u Rwanda aho ziri hose mu Rwanda.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe  Dr. Edouard Ngirente yabwiye abo bayobozi ko iyo umuntu atujuje ibiri muri iyo migambi yahize abibazwa.

Ibyo kandi ngo bigendana no kugabanyiriza abantu ibyago byo kwaka cyangwa kwakwa ruswa, binyuze mu kubashyiriraho ikoranabuhanga riborohereza kubona serivisi.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko hari gahunda y’uko serivisi zose zizaza zashyizwe kuri murandasi ku rwego rwa 100% bitarenze 2024.

Ashima ko imikorere yo guharanira ko ibihugu bya Commonwealth iteza imbere imiyoborere imibereho y’abaturage igararagara hose mu bihugu bigize uyu muryango.

TAGGED:featuredGuverinomaNgirenteRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Uko Amahanga Akomeye Ari Gusaranganya Afurika
Next Article Gaza: Ingabo Za Israel Zinjiye Mu Bitaro Guhiga Hamas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?