RDF Irategura Umukino N’Ingabo Za Tanzania

Staff Write
1 Min Read

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko hari umukino wa gishuti iri gutegura hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania.

Ni umukino uzaba taliki 25, Ugushyingo, 2023 ukazabera kuri stade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Itangazo rya MINADEF rivuga ko uyu mukino uzahuza ingabo z’u Rwanda zikorera muri Diviziyo ya Gatanu na bagenzi babo bo muri Tanzania bakorera muri Burigade ya 202.

Nta kiguzi ku bazaza kureba uyu mukino wa gishuti.

Ni umukino wa gicuti hagati y’ingabo z’u Rwanda niza Tanzania
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *