Kuba Afurika y’Epfo iherutse kwirukana abaturage ba Ghana bayibagamo baragiye kuhapagasa, biri mu byatumye Accra ivuga ko isubitse uruzinduko Perezida Ramaphosa yashakaga kuyigiriramo mu ntangiriro za Kanama, 2026.
Mu mijyi ya Afurika y’Epfo hamaze iminsi hari imyigaragambyo irimo urugomo rukorerwa abanyamahanga, abayikora bakavuga ko abo bantu batwaye akazi k’abenegihugu.
Abaturage ba Ghana babarirwa mu magana bari mu bahambirijwe riva basubizwa iwabo, ikintu kitashimishije ubutegetsi bw’i Accra.
Mu rwego rwo gucubya uburakari bwa Ghana, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yateganyaga kuzanyarukira yo akaganira n’abayobozi b’aho, bakareba uko basubiza ibintu ku murongo.
Gusa ibi ntibikibaye, ndetse hari abavuga ko iyo aza kwemererwa kujya yo, byari burakaze abaturage bakajya mu mihanda kumwamagana.
Ejo hashize( hari italiki 07, Nyakanga, 2026) nibwo Felix Kwakye Ofuso uvugira Guverinoma ya Ghana yatangarije bagenzi bacu ba BBC ko Ramaphosa atazasura Ghana ku gihe cyari giteganyijwe.
Ndetse boherereje urwandiko Perezidansi ya Afurika y’Epfo bayisaba gusubika urwo ruzinduko rwa Ramaphosa ‘kubera uko ibintu bihagaze muri iki gihe’.
Ati: “Twaboherereje ubutumwa tubamenyesha ko byaba byiza basubitse uruzinduko kubera uko ibintu bihagaze muri iki gihe ku bijyanye n’ikibazo cyo kwibasira abanyamahanga.”
Mu kugerageza gucubya ubwo burakari, Afurika y’Epfo binyuze mu ijwi ry’Umuvugizi wa Perezida Ramaphosa witwa Vincent Magwenya, ivuga ko ifite ubushake bwo gukomeza umubano hagati y’ibihugu by’incuti no guteza imbere ubufatanye bw’Abanyafurika.
Magwenya atangaza kandi ko Pretoria izakomeza kuganira na Accra muri dipolomasi ngo harebwe italiki iboneye ruriya ruzinduko rwazakorerwaho.
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi anyomoza ibyo abayobozi ba Ghana bavuga by’uko ruriya ruzinduko ari urwa Perezida, akemeza ahubwo ko rwari uruzinduko rwo gutuma haterana inama ya gatatu mu ruhererekane rw’ibiganiro bisanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ghana imaze kubona ko abaturage bayo baba muri Afurika y’Epfo bugarijwe, yahise icyura abantu bayo 900 hakaba n’abandi bangana batyo bazataha mu gihe cya vuba.
Si Ghana yababajwe n’ibyabaye ku baturage bayo basanzwe baba muri Afurika y’Epfo ahubwo na Nigeria, Malawi na Kenya nabyo ni uko.
Ibi bihugu nabyo byacyuye abaturage babyo bari bari baragiye gushakira imibereho muri Afurika y’Epfo.
Amatsinda y’urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo yari yahaye abimukira ‘italiki ya nyirantarengwa’ ya 30, Kamena, 2026 y’uko bagombaga kuba barasubiye iwabo.
Byatumye ababibwirwaga bahitamo kuzinga utwabo, abagera ku 25, 000 barataha.
Umubano wabaye mubi kurushaho hagati ya Afurika y’Epfo na Ghana ubwo mu Cyumweru gishize iki gihugu cyamaganaga urupfu rwa Bahiru Isak, Umunye-Ghana w’imyaka 40 wari utuye mu gace ka Khayelitsha muri Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Abayobozi ba Ghana bavuze ko yishwe ubwo imyigaragambyo yamaganaga abimukira yabaga kuwa 30, Kamena, 2026, ya taliki ya nyirantarengwa twavuze haruguru.
Afurika y’Epfo yahakanye iby’urupfu rwe ahubwo ivuga ko umunye Ghana wapfuye ari Kwabena Boagen w’imyaka 35, kandi ko urupfu rwe rutari rufitanye isano n’imyigaragambyo.
Minisitiri w’Ubutabera wa Afurika y’Epfo yashinje Ghana gukwirakwiza “amakuru y’ibinyoma” kuri Afurika y’Epfo ku bijyanye n’ibikorwa byo guhangana n’abimukira.
‘Kwitana ba mwana’ kuri iki kibazo bifite n’isura y’amategeko kuko Ghana ivuga ko abenshi mu baturage bayo batuye muri Afurika y’Epfo bahaba byemewe n’amategeko.
Muri Afurika y’Epfo, bo si uko babibona, ahubwo bavuga ko abaturage bose bahaba bitamewe n’amategeko bakwiye gusubira iwabo, bakareka abenegihugu bakabona imirimo.
Kutishimira ibyo Afurika y’Epfo ikorera abaturage ba Ghana, byatumye ijyana ikirego mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, isaba ko hagira igikorwa hakoherezwa n’itsinda ryo gukora iperereza ku rugomo rukorerwa abanyamahanga, Accra ikemeza ko ibikorerwa muri Afurika y’Epfo bihabanye n’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Hari abaturage ba Afurika mu bihugu byinshi basaba bagenzi babo bo muri Afurika y’Epfo kuzirikana akamaro babagiriye mu gihe Abirabura bo muri iki gihugu bakorerwaga ivangura rikomeye rya Apartheid ( ryabaye hagati y’umwaka wa 1948 na 1990) ryakorwaga n’Abazungu.

