Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky avuga ko igihugu cye kitazamanika amaboko imbere y’Uburusiya, akemeza ko, ku rundi ruhande, Uburusiya bwatangije intambara ya gatatu y’isi.
Mu mpera z’icyumweru gishize yaganiriye na BBC imusanze mu Biro bye i Kyiv, aho yavuze ko Ukraine izarangiza intambara itsinze.
Yagaragaje ko adashyigikiye na gato gutanga ibyo asabwa na Perezida Vladimir Putin kugira ngo habeho agahenge (ceasefire), birimo kuva ku butaka bufite akamaro k’ingamba z’igisirikare, aho u Burusiya bwagerageje kubufata bikanga nubwo bwatakaje ibihumbi by’abasirikare.
Zelensky yavuze ko Putin yamaze gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi, kandi ko igisubizo ari ugushyiraho igitutu gikomeye cya gisirikare n’icy’ubukungu kugira ngo ave ku izima.
Ati: “Nizera ko Putin yamaze kuyitangiza. Ikibazo ni ukumenya ubuso bw’ubutaka azashobora kwigarurirai n’uko ibyo byakumirwa… UBurusiya burashaka gutegeka isi uburyo bushya bwo kubaho no guhindura ubuzima abantu bihitiyemo.”
Zelensky yabajijwe niba icyifuzo cy’u Burusiya ko Ukraine yatanga 20% by’akarere ka Donetsk mu Burasirazuba kakiri mu maboko yabwo — imijyi Ukraine yita ‘imijyi y’ibihome’ — ndetse n’ubundi butaka mu Majyepfo ya Kherson na Zaporizhzhia, kitaba gishyize mu gaciro niba byahagarika intambara, asubiza ko atari uko abyumva.
Ati: “Mbyumva mu bundi buryo. Si ubutaka gusa. Ni nko kureka abaturage bacu ibihumbi n’ibihumbi baba aho, no guca intege ubusugire bw’igihugu cyacu. Kandi nzi neza byatanya sosiyete yacu.”
Abajijwe niba ibyo bitaba bikwiye mu gihe byatuma Putin acururuka, yasubije ko n’ubwo yacururuka, byaba ari iby’igihe gito.
Yagize ati: “Byamushimisha mu gihe gito… agafata akaruhuko. Ariko namara kwisuganya azongera. Abafatanyabikorwa bacu b’i Burayi bavuga ko byamufata imyaka itatu kugeza kuri itanu. Njye mbona byamufata nibura imyaka ibiri gusa. Aho azahita ajya ntitubizi, ariko gushaka gukomeza intambara byo ni ukuri azabikora.”
Kugira ngo winjire mu Biro bya Zelensky bisaba byinshi.
Uko abamurinda bakora akazi kabo neza bigaragaza uburemere bw’inshingano afite.
Kwinjira mu nyubako z’umukuru w’igihugu i Kyiv bisaba ubugenzuzi bukomeye cyane, cyane cyane mu gihugu kiri mu ntambara, kandi Perezida wacyo yageragejwe kwicwa n’u Burusiya inshuro nyinshi.
Nubwo bimeze bityo, uyu mugabo watangiye ari umunyarwenya, wegukanye irushanwa rya “Strictly Come Dancing” rya Ukraine mu 2006, akanakina muri filime z’urwenya ari Perezida utunguranye mbere yo kuba Perezida nyawe, agaragara nk’umuntu ufite imbaraga zo kwihangana zidasanzwe.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mbere y’ibiganiro by’agahenge byabereye i Geneva, yigeze kuvuga ko “Ukraine igomba kuza ku meza y’ibiganiro vuba.”
Abadipolomate b’ibihugu by’i Burengerazuba bagaragaje ko Trump yemera igitekerezo cya Putin ko Ukraine igomba kwemera gutanga ubutaka kugira ngo habeho agahenge.
Abasesenguzi benshi bavuga ko Ukraine idashobora gutsinda intambara idatanze ibyo isabwa n’u Burusiya.
Zelensky mu guhakana ibyo gutsindwa yabajije umunyamakuru wa BBC ati: “Uri he ubu? Uri i Kyiv, mu murwa mukuru w’igihugu cyacu. Tuzatsindwa? Oya rwose, kuko turwanira ubwigenge bwacu.”
Ku bijyanye no gutsinda, yavuze ko gutsinda ari ugusubiza ubuzima busanzwe mu baturage no guhagarika ubwicanyi.
Ariko kandi, asanga gutsinda ku isi hose ari uguhagarika Putin, kuko atazagarukira kuri Ukraine gusa.
Yagize ati: “Guhagarika Putin no kumubuza kwigarurira Ukraine ni intsinzi ku isi yose.”
Umwaka ushize, Zelensky yasuye Amerika aho yakiriwe nabi na Donald Trump na Visi-Perezida we JD Vance.
Kuva icyo gihe, yirinze kugirana impaka zeruye na Trump.
Trump yahagaritse hafi inkunga ya gisirikare yose yahaga Ukraine ariko Amerika iracyatanga amakuru y’ubutasi, kandi ibihugu by’i Burayi biracyagura intwaro muri Amerika zo guha Ukraine.
Ku birego bya Trump ko Zelensky ari umunyagitugu watangije intambara, Zelensky yarasetsw ati: “Ntabwo ndi umunyagitugu, kandi si njye watangije intambara.”
Ku kibazo cyo kwizera Trump, yavuze ko atari we gusa bireba, ahubwo bireba Amerika nk’igihugu, kandi ko amasezerano y’umutekano agomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kugira ngo arambe, kuko abayobozi bahinduka ariko inzego zigakomeza kubaho.
Zelensky yavuze ko amasezerano y’umutekano agomba kubanza kuboneka mbere yo gutekereza ku matora rusange, kuko hari Abanya-Ukraine benshi bari mu buhungiro kandi hari uduce twinshi tw’igihugu tugenzurwa n’u Burusiya.
Yarangije avuga ko niba amatora ari igisabwa kugira ngo intambara irangire, yabikora, ariko agasaba ko yaba mu mucyo kandi akemerwa n’Abanya-Ukraine ubwabo ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Mu gusoza, yavuze mu Cyongereza ati: “Oya, oya, oya… Hari inzira nyinshi zigomba gukorwa icyarimwe. Intsinzi kuri twe ni uguhagarika Putin.”
Iki kiganiro na BBC kibaye habura amasaha make ngo imyaka ibe ine intambara yiswe iya Ukraine itangiye kuko yatangiye Tariki 24, Gashyantare, 2022.
Ifoto: Zelensky aganira na BBC

