Mbeki, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Afurika y’Epfo, azitabira Africa Mindset Reset Forum izabera i Kigali ku itariki ya 25–26 Kanama(8) 2026.
Azwi nk’umwe mu bantu bakomeye bagize uruhare mu guteza imbere igitekerezo cya “African Renaissance” (Ububyutse bwa Afurika), gishimangira ko Afurika ikwiye kwigirira icyizere, gukoresha ubushobozi bwayo no kwigenga mu mitekerereze no mu iterambere riyibereye.
Mu myaka myinshi, Mbeki yavuze kenshi ko ejo hazaza ha Afurika hatangirira ku buryo Abanyafurika ubwabo biyibonamo.
Kuri we, iterambere ntirigomba gushingira gusa ku nkunga cyangwa ku bitekerezo bituruka hanze ya Afurika, ahubwo ikwiye kwibaza icyo ishaka kuba cyo, ikagena icyerekezo cyayo kandi igashyira hamwe ubushobozi ifite.
Ni na cyo kibazo nyamukuru kizaba kiri mu nsanganyamatsiko y’iyo nama: “Afurika yibona ite, kandi ni gute ikwiye guhindura imitekerereze yayo kugira ngo yubake ejo hazaza ishaka?”
Iyi nama izaba ari umwanya wo kuganira ku guhindura imyumvire y’Abanyafurika, guteza imbere kwigirira icyizere, ubuyobozi, ubumwe bw’umugabane, ubukungu ndetse no gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Afurika bishingiye ku bushobozi n’ibitekerezo by’Abanyafurika ubwabo.
Thabo Mbeki yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 1999 kugeza muwa 2008, akaba yaragize uruhare rukomeye mu biganiro byerekeye ubumwe bwa Afurika, iterambere ry’umugabane n’imibanire mpuzamahanga.
Igitekerezo cye cya ‘African Renaissance’ cyibanda ku kuba Afurika yakongera kwiyubaka, ikagira ijwi rikomeye ku rwego mpuzamahanga kandi Abanyafurika bakagira uruhare runini mu kugena ahazaza h’umugabane wabo.
Mu mataliki yavuzwe haruguru, ishuri nyafurika ry’imiyoborere rifite icyicaro i Kigali rikayoborwa na Francis Gatare, rizakirira muri Kigali Convention Center abantu 1,000 barimo urubyiruko, abayobozi, abashinzwe gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki n’abandi bantu bafite uruhare mu gutegura ejo hazaza h’umugabane.
Aba bayobozi bazateranira i Kigali muri gahunda yiswe #MindsetReset2026, izibanda k’ukuganira ku cyo Afurika ikeneye kugira ngo itangire igice gishya cy’amateka yayo, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere, ubukungu, guhanga udushya, ubufatanye n’iterambere rirambye.
Iyi gahunda ntireba gusa impinduka mu miyoborere cyangwa muri politiki, ahubwo ishyira imbere impinduka mu mitekerereze.
Ni igitekerezo gishingiye ku kuba Afurika ifite ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byayo, aho Abanyafurika bagira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’umugabane wabo.
Kuba iyi nama izabera i Kigali bifite n’ubusobanuro bwihariye, kuko u Rwanda rumaze imyaka rugaragazwa nk’igihugu cyibanda ku miyoborere, ikoranabuhanga, guhanga udushya no gushaka ibisubizo by’ibibazo by’imbere mu gihugu.
Kigali rero izaba ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyafurika rushaka kungurana ibitekerezo kuri “Afurika y’ejo”.
Mu by’ingenzi abayizitabira bazibandaho harimo ubuyobozi bushya, imirimo ku rubyiruko, ubukungu bwa Afurika, ikoranabuhanga, kwigira, ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika ndetse n’uko Afurika yakongera kugira ijwi rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Paul Kagame na Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nibo bazaba ari abashyitsi b’imena muri iyo nama, bakazageza ikiganiro kubazayitabira.

