Umwe mu borozi b’ingurube ukorera mu Karere ka Bugesera witwa Ndekezi yabwiye Taarifa Rwanda ko ikibazo cy’ingurube za gakondo ari uko zitabyibuha.
Ngo zisa n’izifite ibintu ‘bizinyunyuza’.
Avuga ko kubera amaraso yazo, niyo zigaburiwe ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri bitaziyoboka ndetse n’imiti yo kwica inzoka ntizigirire akamaro kagaragara.
Ati: “ Ibiribwa n’imiti zihabwa ni byinshi kandi bihenda umworozi. Wareba umusaruro w’inyama iyo ngurube yagutwaye atari munsi ya Frw 300,000 ukawubura, bityo ukabona ko uri kuvunikira ubusa.”
Avuga ko abantu bagura ingurube bashaka kuzibaga nabo batagikunda kugura iza gakondo (yise ingurube za kanyarwanda) ahubwo bagura inzungu bita pietré n’izindi nkazo.
Zigira umuhore, abacuruzi bakazikunda kuko zitubuka.
Ati: “ Nk’ejo bundi hari ingurube za kanyarwanda esheshatu nagurishije kandi muri zo hari mo imwe narebaga nkibwira ko ifite ibilo byinshi ariko natunguwe no gusanga ifite 80kg! Zose bampaye Frw 800,000 bisagaho make.”
Mu buryo butandukanye n’uko bimeze kuri izo ngurube, ubwo yagurishaga ingurube ebyiri za kijyambere bamwishyuye Frw 600,000, bityo akemeza ko umusaruro kuri ubwo bwoko bwombi bw’amatungo uhabanye.
Icyakora ngo zigira inyama ziryoha!
Umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube, The Rwanda Pig Farmers Association (RPFA) Jean Claude Shirimpumu avuga ko nubwo umuhati wo guca ingurube za gakondo ukomeje, hakiri urugendo.
Nawe yemera ko zihombya aborozi.
Ni igihombo kuko iyo ngurube ikura nabi, ntitange inyama, ifumbire n’ibindi biyikomokaho kuko iba isanganywe amaraso atavuguruye.
Ati: “ Ni ingurube idatanga umusaruro kandi ihombya umuntu kuko burya umuntu yorora akeneye ingurube y’icyororo ituma yihaza mu by’ubukungu.”
Ni ingurube idakura vuba, ikabwagura nyinshi nazo zidakura bigatuma umworozi ahomba.
Nubwo nta bushakashatsi bwakozwe ku mubare nyawo w’ingurube za gakondo ziri mu Rwanda, aborozi bo mu kigo Vision Agri business Farm gikorera i Gicumbi bavuga ko umubare wazo ugabanuka kuko kubangurira hakaza iz’icyororo cyiza bikorerwa henshi kandi hari urwego bigezeho.
Ndetse ngo mu myaka itanu, u Rwanda rushobora kuzaba rufite ingurube zifite amaraso avuguruye, zitanga umusaruro ufatika.
Ibi biri no muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uko mu myaka 20 iri imbere ndetse no hejuru yayo, inyama nyinshi zizaba ziribwa mu Rwanda zizaba ari iz’ingurube, inkoko n’inkwavu.
Amafi nayo afitiwe gahunda nubwo ibyayo byo bikigoranye kuko akenera amazi yihariye yo kororerwamo.
Hari icyo abikorera ku giti cyabo bafasha muri uyu mujyo….
Kumva ko ingurube ari itungo ritagira icyo ripfa n’umwanda kandi rirya byose byatumye hari aborozi bataryitaho uko bikwiye.
Ingaruka ni uko ingurube za gakondo zikunda kurwaragurika ntizororoke.
Muri Kaminuza y’u Rwanda haba ishami ryigisha ubuvuzi bw’amatungo muri rusange n’ubw’ingurube by’umwihariko hagamijwe kuzifasha kubaho neza.
Icyakora, nk’uko bimeze no mu zindi nzego, urwego rw’abikorera ku giti cyabo rugira uruhare mu guhugura abaganga bazo, abarozi n’abashinzwe kuzitaho.
Intego iba ari iyo gutuma imikoranire muri uru rwego izagira uruhare mu kuzamura umusaruro w’inyama z’ingurube kuko zisanzwe ziri muzo Guverinoma iteganya ko zizaribwa n’Abanyarwanda benshi mu gihe kiri imbere.
Nk’uko Shirimpumu yabibwiye Taarifa Rwanda, guhugura abaganga b’amatungo byunganira muri byinshi.
Iyo veterineri atereye umuturage intanga hari igiciro amwishyura hashingiwe ku cyagenwe n’Urugaga rw’abaganga b’amatungo.
Abaganga b’amatungo bahugurwa ku ngingo zinyuranye bitewe n’ubwoko bw’amatungo bazitaho n’icyo akeneye muri icyo gihe.
Mu byo bahugurwa, harimo ubumenyi n’uburyo bukoreshwa mu kugaburira amatungo, kumenya uko ingurube cyangwa andi matungo arinda, uko itungo rigaragaza ko ryarinze n’uko icyo gihe umworozi abyitwaramo.
Kubera ko amatungo arwaye aba ashobora kwanduza abantu, ni ngombwa ko abaganga bayo bamenya uko bayavura badashyize ubuzima bwabo mu kaga.
Ni ibyo Jean Claude Shirimpumu yise Bio-security, bikajyanirana no kumenya uko ikiraro gisukurwa kikarindwa ibyatuma kiba indiri y’udukoko dutera amatungo uburwayi.
Ikindi aborozi bagomba kumenya ni uko burya atari umuntu uwo ari we wese ukwiye kujya mu gikumba cyangwa mu kiraro ngo yite ku matungo.
Ni ngombwa kureba umuntu ufite ubuzima buzira umuze kandi wapimwe indwara zinyuranye ngo hato atazazanira amatungo izo ndwara.

