Indangamirwa ni itorero ryashinzwe mu mwaka wa 2007, rishingirwa mu rwunge rw’amashuri rwa Saint-André bikozwe n’abahigaga n’abari baharangije amasomo.
Abarishinze ni abagize umuryango witwa Dukundane Family uzwiho kwibuka by’umwihariko Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu migezi n’inzuzi.
Mu gushinga Itorero Indangamirwa, abarigize babwiye Taarifa Rwanda ko bari bagamije kubona aho bazajya bahurira bagasabana, bakabyina, bakaganira bityo bagakomeza umurunga ubahuza.
Jean Marie Uwimana ati: “ Nyuma y’uko abigaga muri ruriya rwunge barangije kwiga, basanze bagomba gushinga umuryango Dukundane Family ndetse n’itorero Indangamirwa ryo kugira ngo bajye basabana. Ni ibyo twita social enterprise.”
Avuga ko Itorero Indangamirwa ryatumye abagize uwo muryango bongera kwiremamo icyizere no kwibukiranya umuco nyarwanda bityo abantu bakava mu bwigunge.
Mu ntangiriro, abagize Indangamirwa babyiniraga bagenzi babo bagize ibirori birimo ubukwe, ubutisimu, abarangije kaminuza n’ibindi byizihiza abantu.
Nyuma nibwo baje gusanga ibyo byanabyazwa amafaranga bituma bategura uko bajya bategura ibitaramo kandi byaje kugira akamaro.
Amafaranga yavuyemo yafashaga abana bigaga kubona ibikoresho byo ku ishuri, andi akagira akamaro mu gukuza itorero no kunganira abarigize mu bihe bigoranye byihariye.
Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza ubu, iri torero rimaze gukora ibitaramo bitanu binini kandi muwa 2013 ryahembwe igikombe cya Salax Award nyuma yo guhiga andi matorero mu kubyina Kinyarwanda kandi kuva icyo gihe nibwo ibihembo bya Salax biheruka.
Tariki 29, Mutarama, 2026 nibwo abagize Indangamirwa bakoze igitaramo giheruka bise ‘Uwarurasaniye’ cyasingizaga ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda ziyobowe na Perezida Paul Kagame.
Icyo gitaramo, nk’uko Uwimana Jean Marie yabibwiye Taarifa Rwanda, cyabaye intangiriro y’uruhererekane rw’ibindi bitaramo yise Indangamirwa Experience, rukaba uruhererekane ruzajya rwerekana ibyo abagize iri torero bakora neza kurusha ibindi mu buhanzi n’ubutore bwabo.
Bafite igitaramo kinini…
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 30, Mata, 2026, Itorero Indangamirwa rirakora igitaramo bise Cultural Night, kikaba umugoroba w’Indangamirwa wo gutarama, ukaba warahozeho mbere ya COVID-19 uza guhagarara kubera ibibazo iki cyorezo cyateje henshi ku isi.
Uwimana Jean Marie avuga ko guhera kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizajya kiba buri wa Kane wa nyuma wa buri kwezi.
Ati: “Abitabira iki gitaramo bajye badusaba indirimbo za Kinyarwanda bakumbuye, tubabyinire bya Kinyarwanda, bareke guhora mu bya ‘secular’, ibyo bita ibya ruzungu.”

Kubera ko kuri uyu wa Gatanu tariki 01, Gicurasi, ari umunsi w’ikiruhuko wahariwe abakozi, Indangamirwa zisaba abantu kuza kwitabira igitaramo cyazo ari benshi.
Urubyiruko nirwo rutumiwe cyane kuko nirwo ahanini rukeneye kumenya ibyarangaga gutarama kw’Abanyarwanda bo ha mbere.

