Gasabo: Umwana W’Imyaka 17 Akurikiranyweho Kwiba Moto

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Iminsi ibaye ibiri, hari Tariki 14, Werurwe, 2026, ubwo Polisi yafataga abantu babiri barimo umwe w’imyaka 17 n’undi w’Imyaka 19 ibasanganye moto badafitiye ibyangombwa.

Hari hashize igihe gito abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, mu Kagari ka Mvuzo, mu Mudugudu wa Kigabiro bahamagaye Polisi bavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe.

Abapolisi baraje bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri baka abo basore ibyangombwa bya moto barabibura.

Umwana w’imyaka 17 wafashwe yitwa Kevin Iradukunda n’aho undi yitwa Habimana Patrick.

Amakuru dukesha Polisi avuga ko iyo moto yibwe i Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Jambo, hari Tariki 13 bayisanze iparitse mu isanteri ya Kagamba.

Ikindi ni uko bakimara gufatwa, babwiye Polisi ko bari buyigurishe Frw 100.000 kandi biza kugaragara ko ari iya Nyamvura Florida aza kuyisubizwa.

Polisi irashimira abaturage batanze amakuru iyo moto igafatwa igasubizwa nyirayo.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi y Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *