Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kimaze amezi gisana ibishanga byo mu mujyi mu rwego rwo kubisubiza ubuzima no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibituye.
Amafoto agaragaza uko igishanga cya Kibumba kimeze yerekana inzira z’abanyamaguru zikoze neza zituranye n’ibiti bitanga umwuka mwiza, bikaba n’icumbi ry’ibindi binyabuzima birimo n’inyoni.
Hari kandi ibiyaga byaremwe n’abahanga ba REMA ngo bibe aha hantu ubwiza n’amazi hakeneye ngo habe hatoshye.
Muri iki gishanga kandi hatewe ubwoko bw’ibiti bimera imbuto n’ibindi bitanga igicucu, indabo zizaha inyoni cyangwa inzuzi aho guhova n’ibindi bikenewe ngo ubuzima bushoboke mu cyanya nk’icyo.
Igishanga cya Kibumba giherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gifite ubuso bwa hegitari 68.
Reba amafoto yerekana uko iki gishanga kiri kuvugururwa:












Amafoto@REMA
