Polisi Igiye Guteza Cyamunara Ibinyabiziga By’Ubwoko Bwinshi

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Ifoto y'ikigereranyo ya moto ziparitswe ahantu hamwe.

Nyuma y’uko igihe cyateganyijwe ngo ibinyabiziga runaka bibe byabonye ba nyirabyo kirenze, Polisi iri guteza cyamunara moto n’imodoka zo mu bwoko bunyuranye mu rwego rwo gukurikiza ibiteganywa n’amategeko.

Itangazo uru rwego rwasohoye, rivuga ko guteza cyamunara biriya binyabiziga bije bikurikije ibikorwa(operations) bya polisi byo kubifata byakozwe mu bihe no mu bice binyuranye hirya no hino mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryayo ry’umutekano mu muhanda, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Kayigi yabwiye Taarifa Rwanda ko akenshi ibyo binyabiziga biba byarakoreshejwe ibyaha, ba nyirabyo bakabita.

Ati: “Ibinyabiziga nk’ibyo biba bimaze igihe biparitswe kuri polisi igihe cyateganyijwe kingana n’ukwezi kikagera, hagakurikizwa ibigenwa n’amategeko. Biba birimo imodoka na moto by’ubwoko butandukanye.”

Itangazo ry’uru rwego rivuga ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zose ku cyicaro cya Polisi muri buri Karere, ku mataliki agaragara mu mbonerahamwe ziri muri iryo tangazo.

Icyakora, Polisi yari yahaye amahirwe ba nyiri ibinyabiziga yo kujya kubireba, bakaba babigomboza cyangwa bakabisubirana binyuze mu nzira zemewe bigakorwa mbere y’uko itariki yo kubiteza cyamunara igera.

Ni igikorwa cyagombaga gukorwa guhera tariki 25, Gashyantare kuzageza tariki 13, Werurwe, 2026, kigakorwa guhera saa tatu za mu gitondo mu masaha y’akazi.

Hagati aho, Polisi ivuga mu gihe cya cyamunara, uzatsindira ikinyabiziga, agomba kuzajya ahita yishyura 30% by’igiciro yakiguriyeho, asigaye akishyurwa bitarenze iminsi irindwi uhereye igihe yakiguriye.

Iyo arengeje icyo gihe atarishyura 100% atakaza uburenganzira ku kinyabiziga kandi ntasubizwa amafaranga yari yishyuye.

Taarifa Rwanda yashatse kumenya umubare w’ibinyabiziga bigiye gutezwa cyamunara kuri iyi nshuro ariko nta makuru araboneka.

Iyi ni ingengabihe y’uko ibyo binyabiziga bizatezwa.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *