Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye urubyiruko rwiswe Indangamirwa rwarangije icyiciro cya 16 cy’Itorero kuzazirikana inama zahawe na Perezida Paul Kagame zo kwiteza imbere batibagiwe n’igihugu cyabo.
Abo banyeshuri bemeza ko ibyo bagiriwemo inama babyumvise kandi batazabica ku ruhande.
Imwe muri izo ntore yitwa Isimbi.
Ati: “Iri torero nigiyemo gukorera ku gihe, ikinyabupfura, gukunda Igihugu no gukunda umurimo. Nigiyemo amateka y’igihugu cyacu aho twasuye urwibutso rwa Kiziguro aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ubu nasobanukiwe ijambo bakunda kuvuga bati ‘Nuko Inkotanyi ziraza.”
Izo ntore zize guhangana n’umwanzi mu gihe cy’urugamba binyuze mu gukorera hamwe no kumenya uburyo abantu bayobora abandi haba ku rugamba cyangwa mu bundi buryo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze Indangamirwa zo mu cyiciro cya 16, zagize amahirwe yo gutorezwa ahantu heza kandi hujuje ibisabwa.

Ati: “Byadufashije kongera umubare w’Intore, bakaba barangije ari 769, mu gihe mu myaka ibiri ishize, dutoreza i Nkumba, twatozaga abari hagati ya 400 na 450, bikaba bivuga ko uyu mwaka twongeyeho 300.”
Yemeza ko umwaka utaha intego ari ukuzatoza intore 800, kuko iki kigo cya Gabiro gifite ubushobozi bwo kubakira no kubatoza n’ubwo baba ari benshi byisumbuyeho.
Imibare itangwa na MINUBUMWE ivuga ko kugeza ubu abasore n’inkumi 5985 ni bo bamaze gutorezwa mu byiciro byose uko ari 16 kuva Itorero ryatangizwa na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2008.

