Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri muri Iraq yibasiwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) za Irani mu gihe abayobozi benshi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bari gusaba ko imirwano igabanuka muri Libani.
Izi drones zarashe ibisasu bya roketi kuri Ambasade ya Amerika iri i Baghdad, umurwa mukuru wa Iraq, bikaba ari ubwa kabiri ibi bitero bibaye muri iyi ntambara.
Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zongeye gufungura ikirere cyazo nyuma y’uko zari zagifunze by’agateganyo kubera impungenge z’ibitero bya misile na drones byaturukaga muri Irani.
Donald Trump we akomeje gusaba ibindi bihugu, cyane cyane ibyo mu muryango wa NATO, gufasha mu kurinda umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz), unyuzwamo peteroli nyinshi ku isi.
Ariko Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Friedrich Merz, yavuze ko iyi ntambara “itari ikibazo cya NATO”, mu gihe uwo muryango wo uvuga ko ibihugu biwugize byamaze kongera umutekano mu Nyanja ya Mediterranean.
Mu Cyumweru cya gatatu cy’iyi ntambara, Trump ari gufata imyanzuro ishobora kugira ingaruka zikomeye ku butegetsi bwe bwose.
Ku rundi ruhande, abayobozi b’u Bwongereza, Canada, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani basohoye itangazo bahuriyemo, bavuga ko igitero gikomeye cy’ingabo za Isiraheli ku butaka bwa Libani cyagira “ingaruka mbi cyane ku baturage.”
Ingabo za Isiraheli (IDF) zatangaje kandi ko ingabo zazo zo mu kirere zishe umuyobozi w’umutwe wa Basij wo muri Irani, umutwe w’ingabo zunganira Leta uzwiho guhashya imyigaragambyo y’abaturage.
Mu butumwa bwashyizwe kuri Telegram, IDF yavuze ko yibasiye Gholamreza Soleimani ku wa Mbere, wari umaze imyaka itandatu ayoboye uwo mutwe ufitanye isano n’abagize uwitwa ‘Revolutionary Guards.’
Nta makuru aratangwa n’itangazamakuru ryo muri Irani kuri ayo makuru.
Umwe mu bayobozi mu gisirikare cya Isiraheli yemeje kandi ko bagabye igitero kuri Ali Larijani, Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Irani, ariko ntiharamenyekana niba yapfuye cyangwa yakomeretse.
Ku bijyanye n’ubukungu, igiciro cya peteroli kiri hafi $103 kuri buri kagunguru, kikaba cyagabanutseho gato nyuma yo kuzamuka cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
BBC yanditse ko iri hindagurika ry’ibiciro riterwa n’uko Iraq iri kuvugana na Irani ngo ubwato butwara peteroli bubashe kunyura mu muhora wa Hormuz.
Ibihugu nk’Ubushinwa nabyo biri gushaka kugura peteroli mu Burusiya nyuma y’uko Amerika yorohereje ibihano byari byafatiwe urwo rwego.
Ubusanzwe, hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi inyuzwa muri uwo muhora wa Hormuz.

