FDLR Ni Umutwe Ufite Abayoboke 500,000-Umushakashatsi Alex Mvuka Ntung

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Alex Mvuka Ntung. Ifoto: The New Times

Ashingiye ku mateka, ibarura ry’abaturage n’indi mibare, Dr Mvuka avuga ko gusobanukirwa neza ibya  FDLR bisaba kureba uko yafashe igihe kirekire cyo kwinjira mu Burasirazuba bwa Congo.

Nk’umuhanga mu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Dr. Alex Mvuka Ntung, yakoze ubushakashatsi ahereye nyuma ya Jenoside yabaye mu mwaka wa  1994, ubwo abasirikare bagera ku 35,000 bahoze mu ngabo z’u Rwanda zitwaga Forces Armées Rwandaises( FAR) n’Interahamwe ziri hagati ya 80,000 na 100,000 bahungiraga muri Zaïre, ubu ni DRC.

Igihe byafashe ngo abo bantu bose bakomeze bakorane n’ubutegetsi bwa Kinshasa cyatumye baba umutwe mugari w’abarwanyi n’abayobozi ba politiki bakomeje guhererekanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuzagirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu muhanga yaraye atangarije kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga ko ibyo abantu bibwira ko FDLR ari abantu bake, bibeshya.

Hari mu kiganiro gisa n’impaka zishyushye cyamuhuje n’abanyamakuru bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bamusubizaga bafatanyije n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Minisitiri Patrice Muyaya.

Dr. Mvuka yeretse abamugishaga impaka ko abana cyangwa abandi bafite aho bahuriye n’ibitekerezo bya FDLR -mu bihe bitandukanye- batuye mu bice bya Kivu zombi n’ahandi nka Katale, Kibumba, Mugunga, Kalehe, Nyantende na Kamanyola.

Ibyo byabahaye uburyo bwo kubana n’abari basanzwe batuye aho hantu, barivanga, barashakana ndetse batangira gukorana n’indi mitwe ifite intwaro bityo bakomeza gutyaza ubuhanga bwabo mu kurwana.

Uko kwivangavanga n’abo bantu kwatumye abumva bashyigikiye uyu mutwe baba benshi bagera ku 500,000 nk’uko Dr Mvuka yabyemeje.

Gusa yemeza ko imirwanire y’abo bantu hari ubwo icumbagira kubera ko ari inyeshyamba ariko akavuga ko ibyo bitabakura ku izima.

Umushakashatsi uvugwa muri iyi nkuru, avuga ko FDLR ifite ukuntu yamaze kwinjira mu Burasirazuba bwa DRC ibikoze mu buryo bw’amayeri akomeye, ubu ikaba ifite aho wakwita ‘umuhora’ igenzura hava i Lubutu ugaca i Kisangani ugana mu Ntara zo mu Majyaruguru nka Mongala na Nord-Ubangi n’izihuza Bukavu, Mwenga na Uvira.

Binavugwa ko hari abarwanyi bayo bamaze kugera muri zimwe mu Ntara za Congo-Brazzaville ya Denis Sassou Nguesso.

Kuba hari abarwanyi bayo ubu bari mu mashyamba nka Itombwe, bigaragaza ko FDLR ifite uburyo bwo kuva ahantu hamwe ikajya ahandi nta nkomyi.

Mu gihe ibintu bimeze bityo, uyu mutwe wanaguye amarembo ukorana n’indi mitwe y’abarwanyi nka Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP) uzwi cyane nka Wazalendo.

Ni umutwe ukomeye kandi nawo ukorana n’ingabo za DRC.

Ubushakashatsi bwa Mvuka bunagaragaza imiterere y’ubuyobozi, aho abarwanyi ba FDLR bakorera, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, mu bice bya Mwenga, Fizi na Walungu.

Mvuka avuga kandi ko hari ibimenyetso by’ubufatanye burushaho kwiyongera hagati ya FDLR n’inzego za Leta y’u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa babo, bigatuma ibikorwa by’uyu mutwe bisakara mu Karere n’u Rwanda ruherereyemo.

Ndetse ngo ihuriro rigizwe na Leta ya Kinshasa, u Burundi, Wazalendo na FDLR rifite ijambo mu baturage, agatanga urugero rw’umuhanda uhuza Uvira na Baraka, ufite ibilometero 80 urimo bariyeri 17 iryo huriro rigenzura.

Bivuze ko ku ntera y’ibilometero 80, kuri buri bilometero bine hari bariyeri ugomba guhagararaho, ugatanga ruswa cyangwa igice cy’ibyo utwaye, yaba amata ugiye kugurisha cyangwa imboga.

Dr Mvuka agaruka kandi ku kamaro gakomeye ka Minembwe, agace k’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo gatuwe cyane n’Abanyamulenge.

Avuga ko kugenzura aka gace bifite akamaro kanini mu rwego rwa gisirikare no mu by’imiyoborere n’imibanire y’Akarere, cyane cyane ku birebana n’u Rwanda n’Abatutsi bo muri Congo barimo Abanyamulenge.

Bujumbura, Kinshasa ndetse na FDLR bafata Minembwe nk’inzira ishobora kubaganisha i Kigali kandi nk’uko  Mvuka abisobanura, aka gace karamutse kagenzuwe n’iryo huriro, byaba bivuze ko ikibaya kinini cya Ruzizi gifite ahantu hanini h’umurambi, karifasha kugaba ibitero ntawe ubitambitse berekeza mu Rwanda.

Nubwo raporo mpuzamahanga zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 1,000 na 2,000, Dr Mvuka we asanga uburyo uyu mutwe wubatse bwo kwishakamo ubushobozi ari bwo bukomeye kurushaho.

Avuga ko FDLR igifite uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, bidashingiye gusa k’ukubera ubunini bwayo, ahubwo no kubera uburyo yivanze mu mibereho y’abatuye ako gace.

Ubushakashatsi bwe bunenga cyane imvugo y’abatavuga rumwe n’u Rwanda n’abarwanya umutwe wa M23, ivuga ko FDLR itakiri ikibazo cy’umutekano.

Kuri we, iyi myumvire igarukira ku kureba uduce tumwe tw’Akarere twafashwe na M23, ariko FDLR yo ikaba yaramaze gukwirakwira mu bice byinshi bya Congo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *