Mu Myaka 20 Itorero Inganzo Ngari Ryamariye Iki Abarigize?

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Umwe mu bakobwa babyina mu Itorero Inganzo Ngari.

Inganzo Ngari ni itorero ndangamuco ryashinzwe mu mwaka wa 2006 n’abihuje bavuye mu byiciro byinshi by’imyaka, imibereho n’ubumenyi. Mu gihe ryitegura kwizihiza imyaka 20 rimaze rishinzwe, umuyobozi waryo Nahimana Serge yabwiye Taarifa Rwanda icyo bagezeho.

Mu Ugushyingo, 2026 nibwo ririzihiza iyo myaka rimaze rishinzwe.

Ubwo ryashingwaga, umuziki wo mu Rwanda wibandaga ku ndirimbo zo muri Uganda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, muri Amerika n’ahandi, bigatuma  imbyino gakondo z’Abanyarwanda nta mwanya mu birori by’icyo gihe.

Ubwo Inganzo Ngari yashingwaga, nk’uko Serge Nahimana abivuga, intego yari kumenyekanisha umuco no kuwusigasira ngo utazazima.

Impamvu yari uko imbyino n’indirimbo nyarwanda byari mu marembera, bikaba byarasabaga ko habaho kubisigasira kandi bigakorerwa mu rubyiruko.

Indirimbo zasaga nizendaga gucika zarimo izacuranzwe mu nanga nk’iza Bérnard    Rujindiri, iz’itorero Amasimbi n’Amakombe n’izindi.

Nahimana Serge ati: “Urebye icy’ingenzi mu byo gukora ni ukwigisha ubumenyi twamenye tuburahuye ku bakuru tukabwigisha abato. Igikomeye ni ugushimangira umuco no kuwigasira.”

Nahimana Serge

Kumenya no gusigasira umuco w’Abanyarwanda si ko kamaro gusa bigirira abo mu Inganzo Ngari kuko amikoro yabo yazamutse binyuze mu bitaramo bakorera mu Rwanda n’ahandi.

Ababa muri iri torero kandi basanzwe biga, bibafasha kwirihira amasomo  naho abafite imiryango bagashobora kuyitaho.

Imyitwarire iboneye y’Umunyarwanda nayo iri mu byo bunguka.

Kugira imico ibereye intore nabyo biri mu bitozwa abagize Itorero Inganzo Ngari.

Nk’uko byahoze mu ntore z’u Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’Abazungu, guhamiriza bijyanirana no kugira imico myiza, umubiri w’intore ugororotse no kuganira gipfura.

Umwe mu mikino y’Abanyarwanda bo hambere harimo no gusimbuka urukiramende.

Kuba abenshi mu bagize Inganzo Ngari baba bakiri bato, bisaba ko batozwa imyitwarire iboneye, izabaranga.

Guhamiriza kwabo kandi ngo byabarengeje imipaka y’u Rwanda, baruserukira imahanga.

Serge ati: “Aho twagiye mu Rwanda, twaruserukiye neza bituma dutahana ibihembo.”

Abajijwe uko abona ibyo gukunda imbyino nyarwanda bihagaze, avuga ko hari aho bigeze heza n’ubwo inzira ikiri ndende.

Abigereranyije n’uko byahoze, yemeza ko urugendo bigezeho ari rwiza, kudacika intege bikaba uburyo bwatuma urwo rwego rugera kure kurushaho.

Kugira ngo intera igere aho iri, byatewe n’imbaraga Leta yabishyizemo, Nahimana Serge akemeza ko kugira ngo abakora ubuhanzi gakondo batere imbere kurushaho, ari ngombwa ko Minisiteri ibashinzwe ibegera kurushaho.

Ibi birori biba kenshi.

Asanga amatorero akwiye kwegerwa, hakamenyekana ibibazo birimo bityo kubikemura bigashingira ku makuru abayagize bahaye urwego rwa Leta rubashinzwe.

Abagize Itorero Inganzo Ngari bavuga ko bagiye kwizihiza imyaka 20 bamaze mu kubungabunga umurage w’intore mu Rwanda, mu gitaramo bise ‘Umurage w’Intore’ bakazasangiza abazakitabira uko abakurambere basize bawuhanze.

Ku italiki 21, Ugushyingo(11) 2026 nibwo kizabera muri BK Arena.

Umuhanzi Muyango yitabiriye ibi birori.
Agaseke ni ikimenyetso cy’uburumbuke mu muco w’Abanyarwanda.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *