Irani Irateganya Kurasa Apple, Meta, Tesla…

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Imwe mu ndege z'intambara za Irani.

Ubuyobozi bwa Irani bwasohoye urutonde rw’ibigo by’ikoranabuhanga bya Amerika buteganya kuzarasa mu buryo bwo gukomeza guhangana na Amerika mu ntambara yayishojeho.

Ingabo za Irani zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ku wa Kabiri ko nibaramuka bakomeje kwicirwa abayobozi babo, ibigo by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika birenga icumi bishobora kugabwaho ibitero byo kwihorera.

Binwe mu bigo bizibasirwa muri 18, birimo Apple, Google, Meta na Microsoft, bikazakorwa mu kwihorera “ku bwicanyi bwose bukorerwa muri Irani,” ndetse ngo ibi bitero bishobora gutangira guhera ku wa Gatatu saa mbiri z’ijoro ku isaha ya Tehran.

Ibi bigo byashyizwe ku rutonde kubera ibyo Irani ivuga ko byagize uruhare mu gufasha mu kwica abayobozi bayo benshi, ubwo Amerika na Israel bayitangitangizagaho intambara  kuwa 28, Gashyantare, 2026.

Kugeza ubu, abayobozi bakuru ba Irani bishwe harimo n’uw’ikirenga Ali Khamenei, umuyobozi mukuru w’ingabo za IRGC Mohammad Pakpour, n’umuyobozi w’umutekano Ali Larijani n’abandi.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yigeze kugaragaza ko ashaka no guhindura ubutegetsi bwa Irani, naho Israel yo yavuze ko izibasira n’umuyobozi wese uzajya k’ubutegetsi bwa Irani yo na Amerika batamushaka.

Ubuyobozi bw’ingabo za Irani bugira buti: “Mwatesheje agaciro umuburo twabahaye wo guhagarika ibikorwa by’iterabwoba, kandi uyu munsi abaturage ba Irani benshi bishwe n’ibitero byanyu n’iby’abafatanyabikorwa banyu ari bo Israel. Kubera ko ibigo by’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano by’Abanyamerika ari byo bigira uruhare rukomeye mu gutegura no gukurikirana ibitero, natwe ibyo bigo tuzabigira intego zemewe zo kwibasira.”

Izo ngabo zasabye abakozi b’ibi bigo kuva ku kazi ako kanya, zisaba abaturage bari mu bihugu byo mu karere kwimuka byibuze kilometero imwe uvuye aho ibyo bigo bikorera.

Ibindi bigo byashyizwe kuri uru rutonde birimo kandi Intel, Oracle, IBM, Dell, Nvidia, Tesla, Boeing n’ibindi.

Nubwo ibi bigo byinshi bifitanye imikoranire n’ubucuruzi na Israel, byinshi byabihakanye, bivuga ko ikoranabuhanga ryabyo ridakoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.

Iri tangazo rije mu gihe Perezida Trump yagiye atanga ubutumwa buvuguruzanya ku hazaza h’iyi ntambara, rimwe akavuga ko ishobora kurangira mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, cyane cyane kubera izamuka ry’ibiciro bya peteroli na gaze.

Ku ruhande rwa Irani, Perezida Masoud Pezeshkian yavuze ko igihugu cye cyiteguye kurangiza intambara mu gihe cyahabwa icyizere ko kitazongera guterwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Abbas Araghchi yavuze ko nta cyizere Irani ifitiye ibiganiro na Amerika, kuko “icyizere kiri kuri zero.”

Hagati aho, impande zombi zikomeje gukaza ibitero.

Amerika na Israel byishe abantu hafi 2,000 muri Irani, barimo abagore 240 n’abana 212, nk’uko ubuyobozi bwa Irani bubivuga.

Irani nayo yatangiye kugaba ibitero byo kwihorera, yibasira ibikorwa remezo by’itumanaho n’inganda muri Israel. Ibi birimo n’ibigo bikomeye byegereye ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ben Gurion.

Nanone, Iran yagabye ibitero bya drones mu bihugu byo mu karere nka Kuwait na Bahrain, bituma habaho inkongi z’umuriro zikomeye.

Ibigo bimwe by’Abanyamerika byatangiye gusaba abakozi babyo gukorera mu rugo cyangwa kugabanya ingendo mu bihugu byo mu kigobe cya Persian.

Mu kwezi gushize, ibitero bya drones bya Irani byahagaritse ibikorwa by’ibigo bya Amazon Web Services mu bihugu bya Leta ziyunze z’Abarabu na Bahrain.

Irani kandi yatangaje ko ishobora kwibasira inyungu z’ubukungu n’ibikorwa bya Amerika na Israel mu karere, harimo n’ibigo by’ikoranabuhanga bifitanye isano na Israel.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *