Bwa mbere, ibendera ry’u Rwanda ryagaragaye ku mpera z’isi ku ruhande rw’Uburusiya rizamuwe n’Umunyarwandakazi Izere Louise wabaye uwa mbere ukandagiye aha hantu hakonja cyane.
Uwo munyeshuri yahageze ahagejejwe n’ubwato bukoresha ingufu za nucléaire bw’ikigo cyo mu Burusiya cya Rosatom, akaba yarahageze ku italiki 13, Kanama(8) 2026.
Urugendo rwahamugejeje rwakozwe mu rwego rw’ubushakashatsi bise Icebreaker of knowledge.
Urwo rugendo rwarangiye rumaze iminsi 10, rwitabirwa n’abanyeshuri b’abahanga kurusha abandi biga mu mashuri yisumbuye baje baturutse mu byerekezo bine by’isi, batembera mu bwato bukoresha imbaraga za nucléaire bwitwa ‘50 Let ‘Pobedy, banyura mu nzira ya Murmansk , iya North Pole bukomereza Franz Josef Land butunguka ahitwa Murmansk.
Bwabaye ubwa 200 bugeze ku mpera y’isi mu Majyaruguru yayo aho Uburusiya bukora.
Umusare wayoboye ubwo bwato( babita ba Kapiteni) witwa Ruslan Sasov yagize ati “Urugendo tururangije neza ni urugendo rwa karindwi rwa Icebreaker of Knowledge rukorewe mu gace ka Arctique. Abakozi b’ubwato bahorana ishyaka ryo kwakira uyu mushinga, kuko ingendo nk’izi zigira uruhare rufatika mu guteza imbere urubyiruko rw’ahazaza.”
Avuga ko abana bakora urwo rugendo baba ari abahanga mu masomo biga, batoranyijwe mu bandi bakiyemeza kuzajya kureba ku mpera y’isi, bakabona n’inyamaswa zihaba zirimo izo bita idubu.
Idubu ni inyamaswa isa n’ikirura ariko yo ikunda kugira ubwoya bwinshi buyifasha kuticwa n’ubukonje bukabije bwo mu gice ibamo.
Muri uru rugendo, abitabiriye bafatanyije n’abahanga gutegura no gukora ubushakashatsi budasanzwe burimo kohereza mu kirere igikoresho cya (radiosonde) kigamije kugeza itumanaho mu duce tugoye kugerwamo tw’ibi bice no ku nzira y’ubwato yo mu Majyaruguru y’Isi.
Umuyobozi ushinzwe imishinga mu kigo cy’Ubushakashatsi (Research Institute of Technical Physics and Automation: NIITFA) cyo mu Burusiya Yegor Plakhotnyuk, yavuze ko muri Rosatom, buri munsi bakora ku bintu ubusanzwe biba bisa nk’ibidashoboka muri siyansi.
Ati “Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kuri twe kubyereka abana imbonankubone, kandi ni byiza kuba dushobora kubikorera mu bwato bukoresha ingufu za nucléaire bwa 50 Let Pobedy.”
Muri uru rugendo, abana biboneye uburyo u Burusiya bushyira mu bikorwa siyansi igamije guteza imbere ejo hazaza kandi ishingiye ku ikoranabuhanga rihindura ubuzima bw’abantu.
Mu bitabiriye uru rugendo harimo Izere Louise wo mu Rwanda, umwe mu rubyiruko rw’abahanga rwatoranyijwe kugira ngo rwitabire uru rugendo mpuzamahanga rw’ubushakashatsi n’uburezi rugana ku mpera y’isi.

Ati: “Kugera ku mpera y’isi mu Majyaruguru ni ibintu ntazibagirwa. Kubona imisozi migari y’urubura n’amasimbi byatumye menya ko hakiri byinshi cyane ku isi byo kuvumburwa. By’umwihariko, natewe ishema no gukora uru rugendo mpagarariye u Rwanda.”
‘Icebreaker of Knowledge’ ni urugendo rugamije guteza imbere amasomo ya siyansi y’ibidukikije n’ikoranabuhanga mu rwego rw’ingufu za nucléaire, gushakisha no gushyigikira abana bafite impano, guteza imbere ubushobozi bwabo no kubafasha kumenya imyuga bashobora gukurikira.
Uyu mushinga uhuza abanyeshuri bo mu mashuri asanzwe n’abiga muri gahunda z’amashuri y’imyuga yo ku rwego rwisumbuye bafite imyaka hagati y’imyaka 14 na 16 baturutse hirya no hino ku isi.
Kugira ngo hatoranywe abazasura kiriya gice k’isi kidasanzwe, habanje amarushanwa y’abanyeshuri 5.000 baturutse mu bihugu 22.
Ibyo bihugu ni u Rwanda, Namibia, Misiri, Afurika y’Epfo, Armenia, Bangladesh, Belarus, Bolivia, Brazil, Hongrie, Vietnam, u Buhinde, Indonesia, Kazakhstan, u Bushinwa, Kyrgyzstan, Mongolia, Myanmar, Serbia, Tanzania, Turikiya na Uzbekistan.

