Irani Yanze Kongera Kuganira Na Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Perezida w'Inteko ishinga amategeko ya Irani Mohammad Baqer Qalibaf

Ubuyobozi bwa Irani buravugwaho kwanga gusubira mu biganiro na Amerika biteganyijwe kongera kubera muri Pakistan. Ibi bivuzwe nyuma y’ibindi biherutse gupfuba nyuma y’uko Amerika ivuze ko Irani yanze kwemera ibyo yasabwe byo kuzibukira gutunganya ubutare bwa Iranium bushobora gukorwamo intwaro ya kirimbuzi.

Ibiro Ntaramakuru bya Irani byitwa IRNA bivuga ko Irani yanze ibyo biganiro kubera ko ibyo Amerika isaba, bidashyize mu gaciro.

Ngo ni ibintu birenze urugero kandi bisa n’ibituma Irani igaragara nk’icishijwe bugufi cyane.

Time Magazine yatangaje ko nta muyobozi wa Irani uragira icyo yerura ngo abyemezeho uretse ibivugwa n’itangazamakuru rya Leta ryo muri iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko Trump ashinje Irani kurenga  ku masezerano yo guhagarika imirwano, nyuma y’uko ingabo zayo zirasiye ubwato hafi y’umuhora wa Hormuz kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

Ibyo kandi byabaye hashize igihe gito Irani itangaje ko ifunguye uwo muhora ariko ihita iwufunga nta n’amasaha 24 arashira.

Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko Irani yarashe amasasu muri iyo nyanja, avuga ko ari “ukurenga gukomeye” ku masezerano kandi ayiburira ko niba itemeye amasezerano, Amerika ishobora gusenya “amashanyarazi yose n’ibiraro byose” byo muri Irani.

Ku rundi ruhande, yavuze ko intumwa za Amerika ziri bugere muri Pakistan kuri uyu wa Mbere nimugoroba mu rwego rwo gutangiza indi ntambwe y’ibiganiro, bikaba ari ubwa mbere byemejwe ku mugaragaro ko ibiganiro bigiye gusubukurwa nyuma y’aho ibyabanje bitageze ku musaruro.

Mbere y’aho gato, umukozi mu Biro bya Perezida wa Amerika yabwiye ikinyamakuru TIME ko Visi Perezida JD Vance ashobora kongera kuyobora itsinda rya Amerika i Islamabad, ibi bikanyuranya n’ibyari byavuzwe mbere na Trump ko atazajyayo.

Intumwa idasanzwe ya Trump yitwa Steve Witkoff na Jared Kushner na bo bazitabira ibyo biganiro.

Ibi bikorwa bishya bije mu gihe hari impungenge z’abahoze ari abadipolomate, bagaragaje ko Witkoff na Kushner bashobora kuba badafite uburambe buhagije bwo kugera ku masezerano, kandi ko amakosa bakora mu buhuza bwabo ashobora kongera igihe cy’intambara n’ubukana bwayo.

Aho Irani ifungiye umuhora wa Hormuz mu rwego rwo kwihimura kuri Amerika, ibintu byahise bifata indi ntera, isi irakena, ubwoba ku miterere y’ubukungu cyane cyane ubushingiye ku bikomoka kuri petelori buriyongera.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, amakuru yerekana ko nta bwato buri gupfa kunyura muri uriya muhora nyuma y’ibitero byo ku wa Gatandatu, aho byibuze ubwato bubiri bwarashweho ibisasu bikozwe n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo za Irani zigize itsinda bita Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).

Ibi biraba nanone mu gihe Amerika yakomanyirije ubwato ngo butezapfa kujya ku myaro ya Irani kuhapakirira ibikomoka kuri petelori.

Abayobozi ba Irani bavuze ko nta bwato buzanyura muri iyo nyanja mu gihe Amerika igikomeje kuyizitira.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Irani, Mohammad Baqer Qalibaf, yavuze ko bidashoboka ko abandi banyura muri iyo nyanja mu gihe Irani itabyemerewe.

Ibi byatumye hiyongera impungenge z’uko intambara ishobora gukara muri iyi nyanja inyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’amavuta ya peteroli akoreshwa ku isi.

Gufunga iyo nyanja byatumye ubwato bwinshi buguma mu nyanja ikora ku kigobe cya Perise, hafi ya Irani n’ubwami bwa Omani kandi bituma ibiciro byo kohereza ibintu hirya no hino ku isi byiyongera.

Ibibazo bikomeye bikiriho kugeza ubu ngo ibiganiro hagati ya Washington na Teheran bikemuke ni gahunda ya Irani ya nikleyeri, cyane cyane ububiko bwa Uranium ikungahayeho ndetse n’imikoreshereze y’umuhora wa Hormuz.

Qalibaf uyobora Inteko ishinga amategeko ya Irani yavuze ko hakiri intera nini hagati y’impande zombi, ariko ashimangira ko Irani igikomeje gushyigikira inzira y’ibiganiro.

Muri Islamabad( umurwa mukuru wa Pakistan aho ibiganiro bigomba kubera), umutekano wakajijwe kandi ingendo hafi y’aho ibiganiro biherutse kubera zagabanijwe.

Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu karere, U.S. Central Command (CENTCOM), zatangaje ko zikomeje kugenzura uko ubwato bukomeza gukumirwa ngo butagera muri Irani ngo bupakire ibikomoka kuri petelori ndetse hari ubwato 23 bwategetswe gukimirana bugasubira inyuma.

Intambara muri aka gace yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel bagabaga ibitero kuri Irani kubera gahunda zayo za nikileyeri n’ibisasu bya misile.

Kuva icyo gihe, abantu ibihumbi barapfuye muri Irani, Libani n’ahandi, abandi benshi barahunga.

Ubu intambara igeze mu cyumweru cya munani ni ukuvuga hafi amezi abiri kandi yakomeje guhungabanya ubukungu bw’isi muri rusange.

Ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byari byagabanutse kuwa Gatanu nyuma y’uko Irani itangaje ko ifunguye umuhora wa Hormuz ariko bidateye kabiri ihita iwufunga nyuma y’uko Isiraheli ikomeje kurasa Hezbollah muri Libani.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *