Urwego Ngenzuramikorere rw’Imirimo yihariye ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA) rwatangiye gukurikirana ku mugaragaro sosiyete ya Canalbox nyuma y’ibibazo bikomeje gutangwa n’abakiliya ku bijyanye n’imikorere mibi yayo mu gutanga interineti.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RURA yavuze ko yatangiye gukurikirana ibya Canalbox nyuma yo kwakira ibirego byinshi by’abayikoresha bavuga ko bamara igihe kirekire bafite interineti igenda gahoro kandi icikagurika.
Urwo rwego rwashimangiye ko iki gikorwa kiri mu nshingano zarwo zo kurengera abakiliya no kureba ko ababaha serivisi bubahiriza ibipimo by’ubuziranenge byashyizweho.
Mbere, Canalbox yari yarabanje kugirwa inama ku bibazo bya serivisi zayo abakiliya binubira ko zirandaga.
Nyuma y’uko abakiliya bakomeje kutanyurwa, ubu iyi sosiyete yahamagajwe kugira ngo itange ibisobanuro ndetse igaragaze ingamba zihuse zo gukemura ibyo bibazo.
RURA yagize iti: “Twiyemeje gushyira mu bikorwa amategeko ajyanye n’ubuziranenge bwa serivisi.”
Ubuyobozi bw’iki kigo busaba abakiliya gukomeza gutanga amakuru ku bibazo bahura na byo kugira ngo hafatwe ingamba zinoze zo kuzigenzura no kureba uko zanozwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.
Ku bakiliya benshi, ibyo RURA iri gukora bije ‘impitagihe’.
Umwe mu bakoresha Canalbox i Kigali witwa Marie Jeanne yagize ati: “Twishyura interineti batubwira ko yihuta, ariko akenshi ntikore neza. Kureba amashusho (streaming) cyangwa no kwitabira inama ukoresheje interineti byabaye ikibazo.”
Undi mukiliya na we yagize ati: “Interineti ihora igenda igaruka, kandi niyo iri gukora, iratinda cyane. Dukeneye kumenya icyihishe inyuma y’ibi bibazo.”
Mu kiganiro na Taarifa Rwanda, umwe mu bakozi ba Canalbox utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko sosiyete ifite ikibazo gikomeye ku miyoboro ya interineti ica mu butaka yitwa fibres optiques.
Yagize ati: “Interineti iragenda buhoro cyane. ‘Provider’ wacu mukuru afite ikibazo kuri fibre yangiritse ariko abatekinisiye bacu barimo gukora uko bashoboye ngo bayikosore.”
Igikorwa cya RURA kigaragaza impungenge zikomeje kwiyongera k’ukwizera serivisi za interineti mu Rwanda, cyane cyane ko ubucuruzi, amashuri n’ingo byinshi byahisemo gukoresha iri koranabuhanga mu buryo buhoraho.
Biteganyijwe ko ibiganiro bya RURA na Canalbox bizavamo ingamba zifatika zo kuzahura ubuziranenge bwa serivisi.
Hagati aho, abakiliya barasabwa gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku bibazo bikomeje kugaragara, mu gihe inzego zibishinzwe ziri gushyira imbaraga mu gutuma abatanga serivisi bubahiriza ibyo basezeranya.
Ikibazo cya interineti ihombya Abanyarwanda si icya none…
Hashize imyaka ibiri mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano, umushoramari Denis Karera avuze ku kibazo cya interineti igenda gahoro, ikadindiza ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.
Icyo gihe Karera yavuze ko igikomeye ari uko na interineti ihari, ihenda.
Yagize ati: “ Ni iki cyakorwa ngo interineti ihenze cyane, ubu ihenduke. Igiciro cya Interineti rwose kirahenze. Murakoze”
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yasubije ko ikibitera ari uko iyo u Rwanda rukoresha ahanini ica mu miyoboro ica mu Nyanja, ikaza kugera mu Rwanda yahenze kubera urwo rugendo rwose.
Ati: “ Nibyo koko igiciro cya interineti gikomeza kuba gihenze ku Banyarwanda benshi. Ahanini biterwa n’ibintu bibiri: isoko y’aho tuyivana. Nk’igihugu kidakora ku Nyanja, usanga turambirije ku bihugu biri ku mazi kugira ngo tubone interineti. Igiciro kigaterwa na babandi bayicisha mu mazi ikatugeraho mu gihugu cyacu.”
Ubusanzwe, interineti igera mu Rwanda ica muri Uganda na Kenya, ndetse n’undi uca muri Tanzania.
Minisitiri Ingabire yabwiye abari bitabiriye Inama y’Umushyikirano yo mu mwaka wa 2024 ko mu mwaka wari wabanje, baganiriye na Uganda n’ibindi bihugu ngo bibe byabagabanyiriza igiciro, bityo nacyo kigabanuke ku Banyarwanda.
Ingabire kandi yavuze ko Minisiteri ayobora yari yarakoze inyigo yo kureba uko bakorana n’abikorera ngo bafatanye mu gushyiraho ibikorwaremezo byafasha ya interineti kugenda ikagera ku baturage bityo bagahendukirwa.
Ku byerekeye iby’uko idakora neza, Ingabire yasubije Perezida Kagame ko biterwa n’uko ibikorwaremezo bihari, ariko inzego ntizigire uburyo bwo gusuzuma ubuziranenge bwa interineti bitanga, ahubwo izo nzego zikazahagurutswa n’uko abaturage batatse.

