Umunya-Nigeriakazi uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats Ayra Starr, yatangaje uko Rihanna kwigirira icyizere kuko hari ubwo yiyumvagamo ari ‘umukecuru’.
Oyinkansola Sarah Aderibigbe ari we wamamaye nka Ayra Starr yavutse mu mwaka wa 2002, ubu afite imyaka 24 y’amavuko.
Kuva yahura na Rihanna( ufite imyaka 38), Ayra Starr avuga ko yumva ameze neza mu mubiri kuko icyo gihe ubwo bahuraga, undi yamubwiye ko adakwiye kujya yiheba ngo yumve ko ashaje.
Bahuye mu mwaka wa 2024.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘W Magazine’ tariki 21, Mata, 2026, Ayra yavuze ko amagambo ‘ahumuriza’ yabwiye n’icyamamare ku isi hose ari we Rihanna akimukomeza kugeza n’ubu.

Muri icyo kiganiro Ayra Starr yavuze ko kimwe mu bihe byiza yagiranye na Rihanna harimo ubwo barebanaga indirimbo ze maze Rihanna akajya amwereka ibice akunda cyane mu ndirimbo za Ayra.
Ayra ati: “Ubwo twari twicaye tureba amashusho y’indirimbo zanjye, yajyaga anyereka ibice akunda muri zo kandi byaranshimishije cyane biranantangaza. Icyo gihe nari mfite ikibazo cyo kutiyakira no kutigirira icyizere, bityo iyo gahunda yagize agaciro gakomeye kuri njye.”
Tariki 23 Ukwakira 2023, Ayra Starr yavuze ko hari ubwo yiyumva nk’uumuntu ushaje, kandi ibyo yabivugaga afite imyaka 22.
Bisa n’aho atishimira imiterere y’umubiri we, akumva ko ashaje kubera uko yigereranya n’abandi bato kuri we bafite umubiri yita ko usumbije uwe ubwiza.
Kuki abakobwa bakunda guhangayikishwa n’isura yabo?

Nubwo guhangayikishwa n’isura biba no ku bahungu, ahanini abakobwa nibo bakunda ubwiza ku kigero ndetse kirengeje urugero.
Mu mpamvu zitandukanye zishobora kubitera, harimo itangazamakuru.
Abakiri bato bahundagazwaho amafoto atuma bumva ko bagomba guhora bananutse kugira ngo babe beza. Ibyo bituma bumva ko niba batananutse ari babi.
Aha ni ku ruhande rw’abo mu mico ibona kunanuka nk’ubwiza. Icyakora hari ahandi mu bihugu birimo n’u Rwanda, umukobwa mwiza ari ufite ikibuno kandi muremure.
Uko imico yaba iteye kose, guhangayikishwa n’imiterere y’isura ku bakobwa ni ikintu rusange.
Indi mpamvu ibibatera ni uko ababyeyi babo bababona.
Hari umukobwa witwa Rita uvuga ko burya iyo umubyeyi w’umugore abona ko adateye neza, n’umukobwa we akura ari uko abibona. Yewe, ibi biba kandi no ku mubyeyi w’umugabo n’umuhungu we.
Indi mpamvu abahanga batanga itera abato kumva batanyuzwe n’isura yabo, ni ukwisuzugura.
Abantu batanyurwa n’uko bateye, bakunda gusaba abandi kubabwira ibyiza babona ku isura yabo.
Ni nk’aho bababajije bati: “ Ubona nsa nte?”

