Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla bakiriwe na Perezida Donald Trump hamwe n’umufasha we Melania Trump ubwo bageraga mu Biro bye White House bakaba bahageze kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita.
Trump n’Umufasha we basuhuzanyije n’abashyitsi babo, bagirana ibiganiro bigufi, banifotozanya bari ku itapi itukura imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga.
Nyuma yaho, aba bane binjiye mu cyumba cyagenewe kwakirirwamo abashyitsi imbere mu nyubako, aho bafatiye icyayi cyo ku gicamunsi.
Mbere y’aho, Charles na Camilla bari bakiriwe ku kigo cya gisirikare kitwa Joint Base Andrews n’itsinda ry’abasirikare ry’icyubahiro babaha n’indabo bazaniwe n’abana b’imiryango y’abasirikare b’Abongereza baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko Ibiro by’Umwami mu Bwongereza byitwa Buckingham Palace byabitangaje, uru ruzinduko rw’iminsi ine rugamije “kwishimira umubano w’amateka n’imikoranire igezweho” hagati y’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ruje mu gihe uwo mubano uri mu bihe bikomeye.
Muri iki gihe, Ubwongereza na Amerika ntibibanye neza kubera kutumvikana ku ngingo zirebana ndetse n’intambara iri kubera muri Irani Amerika ifatanyijemo na Isiraheli guhangamura ubuyobozi bwa Irani.
Trump yakunze kunenga Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, amushinja kudashaka kugira uruhare rugaragara muri iyo ntambara.
Mu byumweru byabanjirije uru ruzinduko, hari abari basabye ko rwasubikwa, aho bamwe mu badepite b’u Bwongereza bagaragaje impungenge ku bijyanye n’ubwiyongere bw’ayo makimbirane.
Mu gusubiza ibyo, Starmer yavuze ko “ubwami ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano umaze igihe kirekire kandi uhamye hagati y’ibihugu byacu byombi, uruta kure umuntu uwo ari we wese uri mu mwanya runaka mu gihe runaka.”
Umwami w’Ubwongereza kandi araza kugeza ijambo ku bagize Ingoro ishinga amategeko ya Amerika.
Charles III arasaba “ubwiyunge no kongera gusana” umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, anashimangire indangagaciro bahuriyeho zirimo kwihanganirana, ubwisanzure n’uburinganire.
Nk’uko amakuru aturuka mu Buckingham Palace abivuga, azasaba kurengera izo ndangagaciro, haba mu gushyigikira NATO cyangwa mu kurinda Ukraine.
Umwami azabwira abagize Inteko ko ubufatanye hagati y’impande zombi z’inyanja ya Atlantika (transatlantic alliance) bushingiye ku “mutima wo gutanga no ku nshingano yo guteza imbere impuhwe, guteza imbere amahoro, kurushaho kumvikana no guha agaciro abantu bose, baba ab’amadini yose cyangwa abatayafite.”

