Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ivuga ko kuri uyu wa Kabiri italiki 07, Nyakanga, 2026 mu Rwanda hazatangira ibizamini by’abanyeshuri barangije amashuri abanza.
Abanyeshuri 277,452 nibo bazabikora guhera italiki 07 kugeza ku italiki 09, Nyakanga, 2026, bikazabera mu bigo byateganyirijwe gukorerwamo ibizamini hirya no hino mu gihugu.
Umuhango nyirizina wo gutangiza ibi bizamini ku rwego rw’igihugu uzayoborwa na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ari kumwe na Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, n’abandi bayobozi bakuru bo muri Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bizamini uzabera icyarimwe saa mbili za mu gitondo (08:00) mu bigo bya GS Remera Catholique, mu Karere ka Gasabo na GS Karembure mu Karere ka Kicukiro.

