Bugesera: Yatwitse Umugabo We Amushinja Uburaya

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze hafashwe umugore witwa Yvonne Bagwaneza Polisi imukurikiranyeho gusuka amavuta ashyushye ku mugabo we ashinja kumuca inyuma.

Uwo mugabo kandi yatewe icyuma mu rubavu n’uwo mugore we, bikaba byabaye saa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 27, Mata, 2026.

Umugabo wakorewe ibyo yitwa Bahati Jean Claude akaba afite imyaka 40 y’amavuko.

Abaturanyi b’urwo rugo bavuga ko bakuwe umutima n’icyo gikorwa kubera ko batiyumvishaga uko umugore yakora ibintu nk’ibyo.

Nyamacumu Ildephonse yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ntabwo nzi niba uyu mugore mbere yo gukora ibi yabanje gutekereza uko umugabo ari bumere. Ubona ko ari ibintu yateguye kandi yashakaga kumwica kuko yakoze ibikorwa bibiri harimo gucanira amavuta ahagije yo ku musukaho abonye bidahagije anamutera icyuma.”

Avuga ko akwiye kuzahanwa by’intangarugero kandi hakarebwa niba nta bandi bafitanye amasinde kuko ashobora nabo kuzabigirizaho nkana niyo yazaba yararekuwe.

Ati: “Niyo waba ufite icyo upfa umuntu ntabwo ukwiye kumwangiza aka kageni. Turasaba ko inzego zibishinzwe zajya zireba n’abagore bahohotera abagabo kandi bagakurikiranwa.”

Umugore witwa Mukangarambe Amina wo muri Karumuna agaya Bagwaneza, akemeza ko aho gukora ibi yari bwegere ubuyobozi akabutekereza ikibazo akareba ko butabunga, aho gukora ariya mahano.

Ati: “Njya mbona hari abantu batangazwa n’imibare y’abatandukana. Njye mbona aho kugira ngo abantu bahemukirane gutya batandukana mu mahoro umwe akajya mu bye n’undi agasigara mu bye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick yavuze ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano zihutiye gutabara uwatwitswe akihutishirizwa kwa muganga.

Avuga ko uwo mugore yababwiye ko nta kindi cyamuteye gukora ibyo yakoze keretse kuba umugabo we yamucaga inyuma.

Ati: “Batubwiye ko icyo bapfuye ari uburaya uyu mugore ashinja umugabo.”

Rwasa asaba abaturage kwibuka ko inzego zibereyeho kunga abafitanye amakimbirane aho gutegura ibikorwa bibi nk’ibyo uriya mugore yakoze.

Ati: “Icya mbere ni uko umuturage ugize ikibazo cyo gukeka cyangwa se afitanye amakimbirane n’uwo babana cyangwa umuturanyi yegera inzego z’ibanze cyangwa Inzego z’umutekano zimwegereye hagasuzumwa ikibazo cye kandi amategeko agakurikuzwa. Icya kabiri, kwihanira ukoreshejwe n’umujinya ntibyemewe kuko bizana inkurikizi.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *