Uko Ubwizigame Mu Banyarwanda Buzaba Bwifashe Muri 2026

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iteganya ko ubwizigame bw’Abanyarwanda buzagera kuri miliyari $2,2 mu mwaka wa 2026.

Iyi nkuru ivuze uko ibyo bizaba byifashe mu mibereho y’abaturage muri rusange.

Muri iyo raporo, hagaragajwe ko ayo mafaranga igihugu kizigamye azaba ashobora gufasha u Rwanda gutumiza ibicuruzwa hanze mu gihe cy’amezi arenga ane.

Ni ikimenyetso cy’uko ubukungu bw’igihugu bugenda burushaho gukomera, kuko abahanga bavuga ko nibura igihugu kigomba kuba gifite ubwizigame bushobora kugifasha mu gihe cy’amezi ane.

Mu gihe gito cyashize, ibintu byari byaragoye gato.

Mu mwaka wa 2025, ubwizigame bwari bwagabanutse bugera kuri miliyari $ 1,8 bivuze ko igihugu cyari gifite ubushobozi bwo gutumiza ibintu hanze mu gihe cy’amezi atagera kuri ane.

Ibyo byateye impungenge, kuko iyo ubwizigame bugabanutse cyane, bishobora gutuma ifaranga ry’igihugu ritakaza agaciro, ibiciro bikazamuka, n’imibereho y’abaturage ikarushaho guhenda.

Ariko inkuru nziza ni uko icyizere cyongeye kugaruka.

Leta yagaragaje ko izamuka ry’ubwizigame rizaturuka cyane ku ishoramari rizakorwa n’abashoramari b’imbere mu gihugu.

Ibi bivuze ko amafaranga y’amahanga azinjira menshi, agafasha igihugu kugira ubushobozi bwo kwihagararaho ku isoko mpuzamahanga.

Si ibyo gusa kandi.

Banki Nkuru y’u Rwanda na yo yatangiye gufata ingamba zirambye, zirimo no kugura zahabu kugira ngo yongere umutungo igihugu kizigamiye.

Zahabu izwiho kudatakaza agaciro byoroshye, bityo ikaba umutekano wizewe mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu ku isi.

Ibi kandi bifite ibisobanuro bifatika no ku buzima bw’umuturage.

Iyo ubwizigame bw’igihugu bwiyongereye, bituma ifaranga rihagarara neza ku isoko, ibitumizwa mu mahanga ntibihende cyane, kandi ubuzima bugakomeza kugenda neza.

Ariko iyo bugabanutse, ingaruka zihita zigaragara kuko ibiciro ku masoko bizamuka, amafaranga make akagura ibintu bike, ubuzima bugahenda.

Mu mibare iheruka, byagaragaye ko u Rwanda rwongereye amafaranga rwinjiza aturutse hanze, ndetse n’ibicuruzwa rwohereza mu mahanga biriyongera, cyane cyane ikawa, indabo n’amabuye y’agaciro.

Ibi byose byatanze icyizere ko ubukungu bw’igihugu bukomeje gutera imbere, n’ubwizigame bukiyongera.

Iyo utekereje kuri ibi byose, usanga ubwizigame bw’igihugu atari imibare iri mu mpapuro gusa.

Ni ikintu kigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi—ku biciro ku isoko, ku gaciro k’ifaranga, no ku bushobozi bw’umuturage bwo kubaho neza. Ni nk’inkingi ifashe ubukungu bw’igihugu, iyo ihagaze neza, n’abaturage bagahumeka neza.

Uko ibintu bihagaze ubu ubona ko imibare yerekana ko mu 2024/25, u Rwanda rwacuruje ibicuruzwa byinshi birimo na zahabu ku bindi bihugu, aho agaciro kabyo kageze kuri miliyari $ 1.739 kavuye kuri miliyari $1.575,7 bingana n’izamuka rya 10,4%.

Byashingiye ahanini ku izamuka ry’umusaruro w’agaciro k’ikawa n’ingano y’iyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ku rundi ruhande, ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga nabyo byazamutseho 5%.

Byinshi muri byo ni ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho bikoreshwa mu nganda, imashini, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Mu bindi u Rwanda rwohereje mu mahanga byazamuye agaciro ni indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi, byihariye 61,6% by’ibyoherezwa mu mahanga.

Ikindi gice kinini kirimo ibitumizwa mu mahanga bikongera bikoherezwa mu bindi bihugu, aho byihariye 36,7%.

Amabuye y’agaciro cyane ayo mu bwoko bwa Tin, Tungsten na Tantalum azwi nka 3Ts yihariye 15,2% y’ibitumizwa mu mahanga, mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka butanditse bwo bwihariye 9,7%, ikawa ni 6,7% mu gihe icyayi ari 6,4%.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *