Mu Ntangiriro Za Gicurasi Kagame Azasura Botswana

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Perezidansi ya Botswana yatangaje ko hagati ya tariki 06 na tariki 07, Gicurasi, 2026, Perezida Paul Kagame azasura Botswana. Bizaba ari k’ubutumire bwa mugenzi we Duma Advocate Gideon Boko.

Mbere y’uko Abakuru b’ibihugu byombi bahura, hazabanza kuba Inama izaba ari iya kabiri ihuje abagize Komisiyo ihoraho ihuriweho n’u Rwanda na Botswana ishinzwe ubufatanye (JPCC), izaba tariki 4 – 5 Gicurasi 2026.

Abazayitabira bazabanza kurebera hamwe uko umubano hagati ya Kigali na Gaborone uhagaze n’aho impande zombi zanoza, ibizemeranywaho bikazagezwa ku Bakuru b’ibihugu ubwo bazaba bahuye bakaganira.

Botswana ifatanya n’u Rwanda mu bukungu bufite inyungu no mu zindi nzego ndetse mu mwaka wa 2019 hashyizweho iriya Komisiyo ngo icungire hafi ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byombi byiyemeje.

Kagame na Gideon Boko bazaganira ku bucuruzi bukorwa mu negeri zirimo n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, inzira z’ubwikorezi, n’ubufatanye mu ruhererekane rwo kongerera agaciro amabuye ya diyama. B

Perezida Paul Kagame azasura ikigo cy’ubucuruzi bwa diyama cya Botswana (DTCB).

Ari kumwe na mugenzi we, azahagararira isinywa ry’amasezerano y’ingeri nyinshi harimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’urwego rwa Botswana rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi (BITC) ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Hazasinywa n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Hazaba n’inama yiga ku bucuruzi n’ishoramari yo ku itariki ya 5, Gicurasi, 2026, izahuriza hamwe abashoramari n’abayobozi batandukanye hagamijwe kurebera hamwe amahirwe mashya y’ubufatanye.

Perezida Kagame azaba aherekejwe n’abaminisitiri, abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda n’intumwa z’abashoramari, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Botswana tariki 27, Kamena, 2019, yakirwa mu Murwa Mukuru Gaborone na Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wari ku butegetsi icyo gihe.

Incamake kuri Botswana:

Botswana

Botswana ni igihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika, kidakora ku Nyanja kikaba gihana imbibi na Afurika y’Epfo (South Africa), Namibia, Zimbabwe na Zambia.

Igice kinini cy’igihugu kigizwe n’ubutayu bwa Kalahari Desert, bugera kuri 70% by’ubuso bwacyo.

Umurwa mukuru ni Gaborone, kikaba gituwe n’abaturage miliyoni 2.4 (imibarre yo mu mwaka wa 2025)

Ni kimwe mu bihugu bituwe n’abaturage bake ugereranyije n’ubuso bwacyo kandi kikaba gikize.

Abatuye iki gihugu bavuga ahanini Icyongereza n’ururimi gakondo bita Setswana kubera ko abahatuye benshi bitwa Abatswana.

Botswana ni igihugu kiyobowe mu buryo bwa demokarasi, kikagira Perezida uyobora igihugu.

Ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite, Politiki ituje, kandi kitarangwamo ruswa nyinshi.

Ubukungu bwa Botswana bushingiye cyane kuri k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane diyama, kandi abahatuye barorora.

Iki gihugu kandi kiri mu bihugu bikize cyane muri Afurika ugereranyije n’ibindi bitewe n’imiyoborere myiza n’imikoreshereze myiza y’umutungo kamere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *