Ab’i Karongi Basuye Urwibutso Rwa Gisozi Biyemeza Gukomeza Kwamagana Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe, uko yahagaritswe n'uko ubumwe ari ingenzi muri byose.

Abaturage bo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi bahagurutse saa munani z’ijoro bavuye mu Busesero bagenda n’amaguru bagana ahitwa ku Mubuga ngo bafatire imodoka mu bilometero 20 kuko imvura yari yangije umuhanda. Bari baje ku rwibutso rwa Gisozi kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yaje guhagarikwa.

Bahavuye biyemeje gukomeza gukorana n’abandi Banyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari yo yenyegeza urwango ruganisha kuri Jenoside nyirizina.

Bamwe mu baturage 211 bo mu Murenge wa Twumba( umwe mu mirenge 13 ya Karongi) basuye ruriya rwibutso bakanasura ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga amategeko, bavuga ko ikintu kibi cyane burya ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Baje ari itsinda ry’abantu 211.

Umwe muri bo witwa Muganga Pierre Célestin ati: “ Twaje mu rugendoshuri kugira ngo twige uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze, dusura n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi. Byadufashije gusobanukira uko Jenoside yagenze, uko yahagaritswe, tumenya ko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwamagana ko hari icyadusubiza inyuma ari iby’ingenzi cyane.”

Avuga ko we na bagenzi be, basanze kuba umwe no kubaka u Rwanda ari byo bikwiye muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Aha inama urubyiruko yo kumva ko kumenya amateka y’igihugu cyabo ari byo bizatuma birinda ko amakosa yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yazasubira.

Nk’umwarimu, Muganga avuga ko abakiri bato bakwiye kumenya kandi bakazirikana ko iyo abantu bashyizwemo amacakubiri, nta kintu bageraho.

Ati: “Abana bagomba kumenya amateka kugira ngo birinde amacakubiri bityo birinde ko ibyabaye ku bantu bakuru mu gihe cyahise, nabo byazababaho. Bagomba kwigishwa n’abazi neza ayo mateka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Phanuel Uwimana yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage basuye urwibutso rwa Gisozi n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside bari mu ngeri nyinshi z’abatuye Twumba.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Phanuel Uwimana.

Ni abahagarariye abandi, bakaba bari baje kwiga amateka binyuze mu kwigerera ku rwibutso kuko ibyo abarusuye babona, biba ari inyigisho ifatika, irenze kubyumva ariko utabireba.

Ati: “ Abagiye mu rugendoshuri bigiyemo byinshi nk’uko babyivugira. Ndetse hari abemeza ko bazagarukana n’abagize imiryango yabo kugira ngo nabo barebe akaga u Rwanda rwahuye nako muri Jenoside yakorewe Abatuts bityo bibasigire isomo.”

Avuga ko umwe mu bari bagize Guverinoma yashyize Jenoside mu bikorwa witwaga Eliézel Niyitegeka yakomokaga aho Twumba iherereye muri iki gihe.

Niyitegeka Eliézel yari Minisitiri w’itangazamakuru muri Guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda na Perezida Dr. Théodore Sindikubwabo.

Niyitegeka Eliézel yari Minisitiri w’itangazamakuru muri Guverinoma y’Abatabazi.

Kubera ko ari ho yavukaga, yagize uruhare rutaziguye  mu guhamagarira Interahamwe zavaga muri Perefegitura za Kibuye, Cyangugu na Gisenyi kwica Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

Niyitegeka yaguye muri gereza yo muri Mali, hari tariki 28, Werurwe, 2018, akaba yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Hagati aho, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Phanuel Uwimana yabwiye Taarifa Rwanda ko mu mezi atatu ashize, mu murenge ayobora hafatiwe abantu bane barimo babiri bari barakatiwe gufungwa burundu kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ngoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, babwiwe uko ibyo byose byagenze.
Ingabo za RPA zirukana abicanyi bari bayogoje umujyi wa Kigali.
Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cyasabye ubutwari bwo ku rundi rwego.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *