Ese Gukumira Abana Bato Ku Mbuga Nkoranyambaga Bifite Ishingiro?

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Muri rusange, abantu bahangayikishijwe n’ukuntu imbuga nkoranyambaga zirimo kwangiza abakiri bato.

Umwaka ushize wa 2025, ibihugu bitandukanye byagaragaje ko bihangayikishijwe n’ukuntu imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka ku bakiri bato.

Abo bakiri bato barimo n’abafite munsi y’imyaka 12, ubusanzwe aba bakaba abantu baba bafite ubwonko butarakomera bihagije.

Hari igihugu cyashyizeho itegeko ry’uko abana bari munsi y’imyaka 16 batemerewe gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi hari n’ibindi bihugu biri gutekereza gushyiraho iryo tegeko.

Ibyo bihugu birimo u Rwanda nk’uko Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire aherutse kubibwira Inteko ishinga amategeko.

Minisitiri Ingabire yavuze ko hagiye kurebwa uko telefoni cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa n’abana bafite kugeza ku myaka 12 byabuzwa kugibwamo imbuga nkoranyambaga, hirindwa ingaruka zazagira ku bana mu gihe kizaza.

Ati: “Turi gutegura Itegeko ryakumira ko imbuga nkoranyambaga zizaba intandaro yo kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abana bacu. Ni ikintu gikorwa no mu bindi bihugu ”

Hagati aho, hari abakiri bato na bo babona ko ibintu bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga bibagiraho ingaruka.

Hari ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Amerika, bwasohotse muri Mata 2025, bwagize buti: “Hafi kimwe cya kabiri cy’abakiri bato babajijwe, bavuze ko imbuga nkoranyambaga zibagiraho ingaruka zibabaje cyane.”

Inzobere mu by’ubuzima zagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abakiri bato.

Mu mwaka ushize, Dr. Vivek Murthy wo muri Amerika, yaravuze ati: “Abakiri bato benshi bugarijwe n’indwara zo mu mutwe, kandi byaragaragaye ko imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bintu biza ku mwanya wa mbere mu guteza icyo kibazo.”

Uretse ingamba za Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo zo gukumira iki kibazo, ababyeyi nabo hari icyo bakora hagati aho.

Nubwo gukoresha imbuga nkoranyambaga byogeye muri iki gihe, nta mubyeyi ukwiye gupfa kwemerera umwana we kuzikoresha kuko kuzikoresha nabi bishobora kumugiraho ingaruka.

Mbere yo kwemerera umwana gukoresha imbuga nkoranyambaga, ni byiza kubanza kumenya neza ko uwo mwana ashobora kubahiriza amategeko yahawe n’ababyeyi y’igihe azimaraho, ko ashobora guhitamo incuti nziza kandi ko adashobora kureba no gusoma ibintu bidakwiriye.

Kubera ko imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu iba ari inzibacyuho yo kuva mu bwana no kujya mu bantu bakuru bo gusoreka no kuba inkumi, abantu bari muri iki cyiciro baba bataraba inararibonye muri byinshi.

Kubareka bagakoresha izo mbuga akenshi ziba zarakozwe ngo zibate abantu, ni ukubashora mu bintu batazashobora kwikuramo.

Niba umubyeyi ahisemo kwemerera umwana we gukoresha imbuga nkoranyambaga, akwiriye kumushyirireho amategeko kandi ukamusobanurira uko ayo mategeko azamurinda ibyago yazahura nabyo.

Umubyeyi uhisemo ko ari uko bigenda, agomba kujya yitegereza ngo arebe niba hari icyatangiye guhinduka ku myifatire y’umwana cyigaragaza ko hari igikwiye guhinduka kirimo wenda kumushyiriraho imipaka ku birebana n’uko azikoresha.

Kurinda abana ububi bw’imbuga nkoranyambaga ni ukubafasha no kujya baryama bagasinzira neza.

Hari abakiri bato benshi barara rwantambi bari kuri TikTok cyangwa Instagram bareba videwo imwe ku yindi kugeza bukeye.

Kudasinzira neza bitera umuntu kwiriranwa umunabi, kudafata amasomo neza, guhondobera n’impanuka zishobora gukomoka ku munaniro.

Imbuga nkoranyambaga zibuza abakiri bato kubona umwanya mwiza wo kuganira n’abo mu rugo, ntibakore umukoro wo ku ishuri, bakaba ba nyamwigendaho gutyo gutyo.

Aho ibintu birushirizaho kuba bibi, ni uko hari n’abakiri bato bigiye biyahura bitewe n’ubutumwa bakuye kuri izo mbuga bwatumye bitakariza icyizere.

Iki kibazo giherutse kuboneka mu Bwongereza.

N’ubwo u Rwanda rutaragera ku iterambere mu ikoranabuhanga nk’uko bimeze mu bihugu bikize, kurinda abato barwo ibibi by’izo mbuga byaba ari ingamba nziza.

Isi y’ubu ifite byinshi biyugarije kandi muri byo harimo n’imbuga nkoranyambaga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *