Perezida Paul Kagame ubwo yafunguraga Inama mpuzamahanga yiga ku by’ingufu nikileyeri iri kubera i Kigali yavuze ko u Rwanda rufite intego y’uko ruzaba rwatangiye gutunganya iby’ingufu nikileyeri mu ntangiriro ya 2030.
Inama yabivugiyemo ni inama y’iminsi ibiri kubera i Kigali yitabiriwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’Umuyobozi w’Inama nkuru iyobora Togo Faure Essozimna Gnassingbé.
Togo kandi niyo izakira iyi nama ku nshuro itaha.
Kagame yabwiye abitabiriye iyo nama ko ubusanzwe ingufu nikileyeri ari ingenzi mu gutuma Afurika igera ku buvuzi bwiza, ikihaza mu by’ingufu z’amashanyarazi kandi byose bikifashisha ubwenge buhangano.
Kugira ngo Afurika igere kuri izo ntego, Perezida Kagame asanga imikoranire ari ngombwa.
Ati: “Ibyo kandi kugira ngo bizagerweho ni ngombwa ko hazabaho ishoramari ryigenga, gukorana n’inzego no gutuma ibintu bigenda neza mu gihe kirekire kandi bikorwe mu buryo burambye.”
Asanga ibihugu bitazitabira gukorana muri urwo rwego rw’ingufu bizadindira kandi bidindize n’iterambere ryari buzagerweho binyuze mu mikoranire.
Ikindi yatangaje ni uko hari ibyuma bito bitanga izo ngufu za nikileyeri bizagira uruhare mu kuzamura izo mbaraga za nikeleyeri bizakoreshwa mu Rwanda mu gihe kiri imbere.
Perrezida Kagame yijeje abitabiriye iyo nama ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’abandi ngo ibigambiriwe bigerweho kuko ibyo bifitiye akamaro igihugu icyo ari cyo cyose.
Asanga kandi kuba mu mwaka wa 2050 abatuye Afurika bazaba baruta abandi bose ku isi, ari imbaraga zizafasha mu kuzamura iterambere.
U Rwanda rurashaka kongera imbaraga mu guteza imbere ingufu za nikileyeri ngo rwihaze mu by’amashanyarazi kuko iyo ari isoko y’amashanyarazi yizewe.
Iyo nama ifite insanganyamatsiko yiswe “Guteza Imbere Ejo Hazaza ha Afurika: Guhindura Intego yo Guteza Imbere Ingufu za Nikeleyeri bikaba Umushinga Ushorwamo Imari.”
Yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro bayobora za Guverinoma cyangwa ibigo binini by’ubushakashatsi barimo Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Zeine.

