Gen Rwivanga Yahawe Inshingano Zo Kuyobora Ingabo Za EAC Zihora Ziteguye

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Umuryango wa Eastern Africa Standby Force (EASF) wakoze umuhango wo guhererekanya ubuyobozi ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze mu Gisirikare i Mbuya muri Kampala, aho Brigadier General (Rtd) Paul Kahuria Njema yasoreje manda y’imyaka itatu, maze Brigadier General Ronald Rwivanga wo mu Rwanda atangira ku mugaragaro inshingano ze.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze mu Gisirikare wa Uganda, Jacob Marksons Oboth, ari na we Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya EASF.

Mu ijambo rye, Oboth yashimiye Brig Gen Paul Kahuria Njema ku buyobozi bwe bwitange mu gihe cya manda ye, avuga ko yashimangiye urwego binyuze mu kongera ubushobozi bw’imikorere, kunoza imiyoborere no gucunga neza umutungo.

Ati: “Imirimo yawe yagaragariye mu kwitangira inkingi enye z’ingenzi zigize gahunda yacu y’ibikorwa. Wakoze ibishoboka kugira ngo izi nkingi zidasobanuka gusa, ahubwo zinubahirizwe buri munsi mu igenamigambi no mu bikorwa.”

Oboth yanakiriye Brig Gen Ronald Rwivanga nk’Umuyobozi mushya, amusaba gukomeza kubaka ku byagezweho n’uyu muryango.

Ati: “Ugiye mu nshingano zikomeye. Urahabwa ibyagezweho n’abakubanjirije, ariko kandi n’ibyifuzo byinshi by’abiteze ko mukorana mu bumwe, ubunyamwuga n’intego imwe.”

Yanamusabye gukoresha ubunararibonye bw’u Rwanda mu guhanga udushya, imyitwarire n’iyubakwa ry’inzego kugira ngo arusheho guteza imbere ibikorwa bya EASF.

Ku kibazo cyo guhagarika inkunga kwa bamwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga, harimo gahunda ya African Peace and Security Architecture Support Programme n’abandi, Hon. Oboth yavuze ko ibyo bisobanuye ko uyu mutwe ugomba kongera gushaka ubushobozi imbere mu bihugu biwugize no kwigira.

Ati: “Ubushobozi bwawe n’ubuyobozi bwawe bizakenerwa mu gushaka umutungo, cyane cyane mu bihugu biwugize, bitewe n’uko isi iri kugenda isaba ibihugu n’imiryango kwigira.”

Yanahamagariye umuyobozi mushya guteza imbere isura n’icyizere cya EASF.

Ati: “Hari abantu benshi bibaza niba Eastern African Standby Force ari umutwe wa gisirikare koko cyangwa ikindi kintu. Ese koko bahora biteguye cyangwa ni ikindi? Turateganya ko uzabihindura. Dufatanyije, tuzakomeza gushimangira ubushobozi bw’uyu mutwe mu gukorera Afurika y’Iburasirazuba mu buryo bwizewe kandi bufite umusaruro.”

Mu ijambo rye ryo gusezera, Brig Gen (Rtd) Njema yavuze ko igihe yamaze ayobora uyu muryango cyaranzwe n’ubufatanye n’ubudaheranwa mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati: “Uyu munsi si iherezo rya manda yanjye gusa nk’Umuyobozi wa Eastern Africa Stand-by Force, ahubwo ni umwanya wo gutekereza ku rugendo rwiza rw’ubufatanye, ubudaheranwa no gukorera amahoro n’umutekano mu karere kacu.”

Brig Gen Njema yavuze ko mu gihe cy’ubuyobozi bwe, EASF yongereye ubushobozi bw’inzego n’imyiteguro y’ibikorwa binyuze mu igenamigambi ryiza, amahugurwa, imyitozo n’ubufatanye hagati y’ibihugu biyigize.

Yanavuze ko kandi habayeho kunoza ubufatanye n’abafatanyabikorwa b’ingenzi, gushimangira amategeko ngengamikorere, kongera ubunyangamugayo no guteza imbere ituze mu by’imari.

Yasabye ibihugu bigize uyu muryango kongera inkunga bitanga kugira ngo habeho kuramba no gukora neza k’uyu mutwe.

Ati: “Hari ikibazo cyihutirwa cyo kwibanda ku buryo burambye bwo kwikemurira ibibazo. Tugomba gusubira ku mahame y’ibanze yo gushakira Afurika ibisubizo by’ibibazo byayo.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi mushya Brig Gen Rwivanga yasezeranyije gukorera uyu muryango mu mucyo, ubunyamwuga no kubazwa inshingano.

Yavuze ko gushyirwa muri izi nshingano ari icyubahiro ndetse n’inshingano zikomeye zo gukorera akarere mu guteza imbere amahoro n’umutekano.

Yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muri Afurika bikomeje guhinduka byihuse, harimo iterabwoba, ubukangurambaga bw’urugomo, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ihirikwa ry’ubutegetsi ridakurikije amategeko, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’ibibazo by’ubutabazi.

Yanasabye ibihugu bigize EASF gukomeza gutanga ubufasha bwa politiki, ibikorwa n’imari, avuga ko kubona inkunga ihamye ari ingenzi mu kongera ubushobozi n’imikorere ya EASF.

Brig Gen Rwivanga yanashimangiye akamaro k’ibikorwa by’ubutabazi no gutabara mu bihe by’ibiza, avuga ko EASF igomba gukomeza kuba ingirakamaro ku baturage bo mu karere, atari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro gusa.

Brig Gen Ronald Rwiganga niwe wahawe izi nshingano. Asanzwe ari umuvugizi wa RDF.

Ati: “Twiyemeje nka EASF ko igihe habaye ikibazo cy’ubutabazi cyangwa ibiza, yaba imyuzure, amapfa, imitingito, indwara nka Ebola cyangwa abantu bavuye mu byabo, uyu mutwe uzahora witeguye gufasha ibihugu biwugize igihe ibyo bibazo bibaye.”

Yavuze ko kongera ubushobozi mu bikorwa by’ubutabazi no gutabara mu bihe by’ibiza bizatuma abaturage barushaho kugirira icyizere ubufatanye bw’akarere no gushimangira isura ya EASF nk’urwego rwita ku mutekano n’imibereho by’abaturage.

Umuryango wa Eastern Africa Standby Force ni umwe mu mitwe y’akarere yashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ifashe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, gukumira amakimbirane, ibikorwa by’ubutabazi no gutabara mu bibazo by’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ikinyamakuru cy’ingabo za Uganda dukesha Alaya makuru cyanditse ko uyu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda (UPDF) akaba na Perezida w’Abagaba b’Ingabo ba EASF, Lt Gen Sam Okiding; Umugaba Mukuru ushinzwe ibikorwa bihuriweho, Lt Gen Jack Bakasumba; Umunyamabanga Uhoraho wungirije ushinzwe Ingabo zirwanira mu Kirere, James Mutabazi; Umugaba Mukuru wa Uganda Rapid Deployment Capability, Brig Gen Flavia Byekwaso; Umugaba Mukuru wa EASF, Brig Gen Stephen Kashure; hamwe n’abasirikare bakuru n’abakozi b’Ubunyamabanga bwa EASF.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *