Senateri Araburira Tshisekedi Kudakora Ikosa Rizamuranga Mu Mateka

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Salomon Idi Kalonda

Salomon Idi Kalonda akaba Senateri muri Sena ya DRC  araburira Félix Tshisekedi kwirinda “ikosa rikomeye rizahoraho mu mateka” ryo guhindura Itegeko Nshinga.

Uyu mugabo utavuga rumwe n’ishyaka riri k’ubutegetsi yasabye Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, gukuraho umushinga w’itegeko rigena uburyo referandumu izakorwa ngo Itegeko Nshinga ry’iki gihugu rihunduke.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Mbere italiki 15, Kamena, 2026, yanenze uwo mushinga, avuga ko utari ngombwa muri iki gihe kandi ushobora guteza ibibazo bikomeye bya politiki.

Mu butumwa bwe, Salomon Idi Kalonda yavuze ko gutanga uwo mushinga w’itegeko bibaye mu gihe kidakwiye, kuko igihugu kigihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bwacyo.

Yavuze ko gutangiza gahunda ya referandumu muri ibi bihe byaba ari uguhuma amaso y’abantu ngo batabona ibibazo byihutirwa igihugu gifite, cyane cyane kugarura amahoro mu duce twugarijwe n’intambara.

Uretse ikibazo cy’igihe uwo mushinga utangiwemo, uyu senateri awubona nk’intambwe iganisha ku guhindura Itegeko Nshinga ku buryo bwagutse.

Afite impungenge ko ibyo bishobora kuzafungura inzira yo kongera manda ya gatatu ya Perezida wa Repubulika, igitekerezo kimaze igihe kivugwa mu mpaka za politiki muri Congo Kinshasa.

Kubwe, iyi gahunda ishobora kurushaho guhungabanya inzego z’igihugu no kongera umwuka mubi wa politiki.

Mu magambo afite uburemere, Salomon Idi Kalonda yasabye Félix Tshisekedi kongera gutekereza ku mwanzuro we no gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu.

Yamusabye “guhagarara ku ruhande rw’abaturage” no “kuva ku butegetsi mu cyubahiro”, akareka uyu mushinga uteje impaka.

Mu ibaruwa ye, yanifashishije umurage wa politiki w’umuryango wa Tshisekedi kugira ngo ashimangire ibyo asaba.

Ubishyize mu Kinyarwanda, hari ahagira hati: “ Nyakubahwa Perezida, warazwe izina n’urugamba. Gutanga uyu mushinga w’itegeko binyuze mu ihuriro rya politiki ryawe ni ukurenga ku ndahiro. Ni uguhemukira urwibutso rw’Abadepite cumi na batatu, barimo Étienne Tshisekedi wa Mulumba.”

Uyu senateri yibukije urugamba rw’intwari za demokarasi muri Congo zarwanyije igitugu zikemera gutanga ibitambo bikomeye.

Yunzemo ati: “Aba bagabo bahanganye n’ubutegetsi bw’igitugu bukaze, bihanganira gufungwa, kwimurwa ku gahato no gukorerwa iyicarubozo kugira ngo Congo itazongera kuba umutungo w’umuntu umwe cyangwa itsinda rito ry’abantu.”

Agaruka ku mikorere y’ubutegetsi buriho ubu, Senateri yagaragaje kandi impungenge z’uko bushobora kuba buri gusubiramo amakosa bwahoze bunenga.

Impungenge z’ihungabana ry’Itegeko Nshinga

Salomon Idi Kalonda yavuze ko gutegura referandumu muri iki gihe bishobora kurushaho gutanya Abanye-Congo no guteza ikibazo gikomeye mu mikorere y’inzego z’igihugu.

Asaba Perezida wa Repubulika kugira icyo akora mbere y’uko ibintu bizamba.

Idi Kalonda yemeza ko ikosa Tshisekedi azakora mu guhindura Itegeko riyobora andi muri kiriya gihugu, rizaba rikomeye k’uburyo rizandikwa mu mateka.

Mu gice cya nyuma cy’ibaruwa ye, yibukije Félix Tshisekedi ko ari imbere y’icyemezo gikomeye kizagena uko azibukwa mu mateka

Ati: “Amateka azandika ko ushobora kuba umuntu wasenye umurage wa demokarasi wa DRC cyangwa se umuntu wahisemo gukunda igihugu kurusha gukunda ubutegetsi mu gihe cyari gikomeye.”

Radio Okapi yanditse ko ibya Salomon Idi Kalonda Bije mu gihe impaka zikomeje gukaza umurego ku kibazo cya referandumu, kikaba gikomeje gucamo ibice abakora politiki n’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *