Abagore N’Abana Batuvugirazaga Induru Ngo Interahamwe Zituvumbure

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Nsazimana Gaston uri mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze Segiteri ya Kimisange, Komini Kicukiro yayoborwaga na Burugumesitiri Gasamagera Evariste avuga ko hari abana n’abagore b’abakoraga Jenoside bavugirizaga induru Abatutsi ngo imbwa zibavumbure bicwe.

Kubera ko aho bari batuye hari ahantu ku mpinga kandi batuye begeranye, kubahiga byoroheye Interahamwe kuko iyo hagiraga usohoka aho yihishe zamubonaga.

Akaga yagahuriyeho na bagenzi be bahigirwaga muri kiriya gice, katangiye bucyeye bw’umunsi indege yari itwaye Juvénal Habyarimana wari Perezida yahanuriwe.

Ati: “Abasirikare batatu bahise baza kudusaka ngo barebe niba dufite imbunda. Ababyeyi bahise babona ko ibintu byafashe indi ntera”.

Avuga ko iwabo bari abantu icumi ni ukuvuga abana umunani n’ababyeyi babiri, Jenoside aho ihagarikiwe hasigaye abana bane barimo umwe wagiye mu Nkotanyi bituma Jenoside itamuhitana.

Nk’uko abivuga, agasozi ka Kimisange kahoze gatuwe n’Abatutsi b’Abasinga banganaga na 85%, kakaba agasozi katurukaga ahitwaga Bwerankori (ni hafi ya Gikondo) ukazamuka ku Irebero, ugakomereza muri Rugarama ukazamuka ukagera hejuru hafi y’ishyamba.

Nubwo hatari hanini, hari hatuye Abatutsi benshi kandi abenshi muri bo barishwe.

Gaston Nsanzimana avuga ko muri kiriya gihe, nk’uko byari bimeze ahandi mu gihugu, abanyeshuri b’Abatutsi basabwaga guhaguruka, ab’Abahutu bikaba uko…bigakorwa mu rwego rwo kugira ngo ubwoko bwa buri wese bumenyekane.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo mu gihugu habaga ikibazo cyegekwaga ku Mututsi, yaba ari umuyobozi bwo bigakomera.

Nsanzimana atanga urugero rw’uko ababyeyi be bafungiwe muri gereza yitwaga 1930, ubundi bagafungirwa muri Stade ya Nyamirambo.

Muri Jenoside nyirizina, abicanyi muri Kimisange bakoreshaga imihoro, amacumu, ubuhiri, ibisongo, inkota, kujugunya abantu mu nzuzi, imigezi n’ibiyaga n’ibyobo birebire byari byaracukuwe ku bigo by’amashuri, amavuriro, hafi y’amabagiro, bakicira abantu mu nsengero na Kiliziya n’ahandi.

Hari ibice bimwe Interahamwe zahigishaga Abatutsi imbwa, aho hakaba harimo no muri Kimisange.

Iyi Kimisange muri iki gihe ni mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro.

Ako gace kabagamo urutoki rwinshi.

Gaston Nsanzimana asobanura uko byagenze muri ako gace.

Ati: “Nibuka ko muri ako gasentere tuhasanga abantu bishwe n’inzara barimo n’abana benshi baryamye ku muhanda, baryamye mu byatsi. Nijoro nibwo abantu bakuru bajyaga gushaka ibyo kurya kuko ibishyimbo byari byeze, bagateka ibitonore abantu bakarya ibyo bashoboye”.

Hashize igihe gito, yibuka ko ubwo bari bari ku musozi ahantu hirengeye mu ma saa tanu, abantu bari gushakisha ibyo kurya, Interahamwe zabaguyeho zibatemesha imihoro zicamo benshi.

Uko bahungaga bagana mu kabande ko munsi yo kwa Rwirima ahahoze agashyamba, ahahurira na Mudenge( nawe yararokotse) batangira kumva abagore n’abana bavuza amadebe n’majerekani, bakomera bavuga bati: ” Ngabo, mubarebe ngabariya…”

Abagore n’abana babaga bahagaze ku gasozi bavuza akaruru berekana aho Umututsi agannye.

Muri ako kaga kose, Abatutsi bo muri Kimisange y’icyo gihe bakomeje kwirwanaho no gutabarana kugeza ubwo Inkotanyi zaje kubarokora zibasanze i Nyamirambo.

Kuba zarabatabaye nibyo byatumye we n’abandi ubu bagihumeka, bakaba barabyaye bakororoka.

Nta rwango rwahoze mu Banyarwanda…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Ahishakiye Naphtal watanze ikiganiro ku mateka y’imibanire y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’Abazungu, yavuze ko kuba Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa bitari impamvu y’amacakubiri mu Rwanda.

Naphtal Ahishakiye

Akamaro Abanyarwanda bose bari bafite imbere y’umwami wabo karanganaga k’uburyo no mu gihe ahandi muri Afurika habaga ubucakara, umwami yakumiriye ko abantu be babukorerwa.

Mu gutanga ibihamya by’ibyo avuga, Ahishakiye Naphtal avuga ko hari abanditsi barimo na Albert Pagès na Musenyeri Classe babyanditse batyo.

Ahishakiye ati: “Abanyarwanda bari bazi neza ko Abahutu, Abatutsi, Abatwa ari ibyiciro by’imibereho yabo”.

Yemeza ko aho Abakoloni baziye, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ari bwo ibintu byahinduye isura.

Ni isura mbi yakomeje kugirwa mbi kurushaho n’abayoboye u Rwanda nyuma ya 1962 barimo na Grēgoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana.

Politiki bashyizeho niyo yaharuriye inzira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hose.

Senateri Umuhire Adrie wari umushyitsi mukuru yashimye ubutwari Inkotanyi zagaragaje mu kurokora Abatutsi, ashima n’uko abarokotse biyubatse.

Yabukije ko abakoze Jenoside bagiye gutaha abasaba kuzabana nabo mu mahoro.

Hagati aho, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Kimisange bari gushaka uko bazubaka ibuye ryanditsweho amazina y’Abatutsi 826 bahaguye.

Muri bo harimo n’abagize imiryango yazimye.

Gaston Nsanzimana atanga ubuhamya

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *