Abadepite babiri bo mu Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) bari gutekereza guhatanira kuyobora iri shyaka, kugira ngo babuze Andy Burnham kuba Minisitiri w’Intebe adahanganye n’undi mukandida.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Keir Starmer yatangaje ejo ko yeguye ku buyobozi bw’ishyaka.
Andy Burnham, uherutse gutorerwa kuba depite uhagarariye agace ka Makerfield, ni we ufite amahirwe menshi yo gusimbura Starmer.
Ariko Abadepite babiri Al Carns na Darren Jones bari gutekereza guhatana nawe , bityo hakaba hashobora kuba amatora yo guhatanira ubuyobozi bw’ishyaka.
Icyakora, abasesenguzi bavuga ko amahirwe ya Darren Jones yo kwiyamamaza ari macye, ariko amakuru akavuga abishatse yabikora.
Kugeza ubu, birasa n’aho bidashoboka ko aba bakandida babona inkunga ihagije y’abadepite ba Labour kugira ngo biyamamaze ku mugaragaro, nk’uko umunyamakuru Henry Zeffman abitangaza.
Gusa, itariki ya 9 Nyakanga, igihe cyo gutanga kandidatire kizatangirira, kiracyari kure ku buryo ibintu bishobora guhinduka.
Kuwa Mbere, Wes Streeting wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, ufatwa nk’ushobora kwiyamamaza ku buyobozi bw’ishyaka, yatangaje ko ashyigikiye Andy Burnham.
Gutanga kandidatire ku buyobozi bwa Labour bizatangira ku wa 9 Nyakanga bikazarangira neza ku wa 16 Nyakanga.
Niba nta wundi mukandida ugaragaye, Burnham ashobora kuba Minisitiri w’Intebe bitarenze ku wa 17 Nyakanga, 2026.
Minisitiri ushinzwe Ibiro bya Guverinoma, Nick Thomas-Symonds, arasaba ko habaho “ihererekanya ry’ubuyobozi riteguwe neza kandi ritunganye”, mu gihe ashyigikiye Andy Burnham ngo abe umuyobozi mushya.
Kuwa Mbere, Thomas-Symonds yafotowe hamwe n’abandi badepite bari kumwe na Burnham mu Nteko Ishinga Amategeko. Yavuze ko ishyaka rikeneye “umuntu ufite amateka ugaragaza ubushobozi bwo kugera ku byo yiyemeje no kuzana impinduka”, kandi ko rikeneye “umuntu ushoboye kurusha abandi gutsinda.
Mu matora y’inyongera yabereye i Makerfield, Burnham yabonye 55% by’amajwi, atsinda ku buryo bugaragara umukandida wa Reform witwa Rob Kenyon.
Nubwo Thomas-Symonds avuga ko “atari inzozi zidafite ishingiro” kuba abandi banyamuryango bashaka guhatanira ubuyobozi bw’ishyaka, ashimangira ko Labour ikwiye kwibanda ku bibazo bireba igihugu n’abaturage.
Yagize ati: “Ihererekanya ry’ubuyobozi riteguwe neza kandi ritunganye ni ryo nzashyigikira.”

