Bwa Mbere Ikipe Ikomeye Igiye ‘Kwambara VISIT Rwanda Mu Gituza’

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Janet Karemera na Francesco Clavo berekana umwambaro wa Aston Villa uri ho Visit Rwanda.

Gahunda u Rwanda rwatangiye mu mwaka wa 2018 ubwo rwasinyanaga amasezerano y’ubufatanye na Arsenal FC yo kurwamamaza mu Burayi, yaraye yungutse undi mufatanyabikorwa witwa Aston Villa FC.

Ni ikipe iri mu zikunzwe mu Bwongereza no muri shampiyona y’Uburayi, ikazajya yambara amagambo ya VISIT Rwanda imbere mu gituza cy’abakinnyi b’abagabo n’abagore kandi aho ari ho hose izaba ikinira cyangwa yitoreza.

Kuba VISIT Rwanda bizaba byanditse imbere mu gituza bizarushaho kumenyesha abantu ko gusura u Rwanda ntacyo bitwaye.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyo kwakira inama Rwanda Convention Bureau nibyo byasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bwa Aston Villa.

Amasezereno y’ubwo bufatanye ategeka abakinnyi n’abayobozi b’iriya kipe kuzabera u Rwanda “umufatanyabikorwa mwiza”  mu bukerarugendo n’ubucuruzi bw’ibirukomokamo.

Iyi kipe ije yiyongera ku zindi zo mu Burayi zirimo Arsenal( iyo yo amasezerano ifitanye n’u Rwanda ntazavugururwa), Bayern Munich yo mu Budage, Atletico Madrid yo muri Espagne na  LA Clippers( ikipe ya Basketball muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ikina muri NBA).

Hari kandi amasezerano rusanganywe na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Jean-Guy Afrika uyobora RDB yanditse kuri X ko imikoranire ya Aston Villa n’u Rwanda ari intambwe nziza mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Yanditse ati: “…Ubu bufatanye buzaha u Rwanda ubundi buryo bwo gukurura abantu babarirwa muri miliyoni bazaza kurusura baturutse hirya no hino ku isi. Ntibazazanwa no kurusura gusa ahubwo hari n’abazahitamo kurushoramo imari bityo bagire uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage barwo.”

Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Convention Bureau, Janet Karemera avuga ko gukorana na Aston Villa FC biri mu ntego yagutse u Rwanda rufite yo kuzamura isura nzira yarwo mu ruhando mpuzamahanga.

Yaraye abwiye RBA ko nta kabuza iriya mikoranire izarwungura kuko rusanganywe imikorere idashobora gutuma ruhomba.

Janet Karemera, Umuyobozi wa Rwanda Convention Bureau.

Nk’uko Jean-Guy Afrika abivuga, Aston Villa FC izagira uruhare no mu kwamamaza ikawa u Rwanda rweza, bityo bigire uruhare mu gutuma ubukungu bwarwo ( bwazamutse kuri 9.4% mu mwaka wa 2025) burushaho kuzamuka.

Francesco Calvo, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa yagize ati: “Ubu bufatanye ni inkuru ishimishije cyane ku ikipe ya Aston Villa Football Club kandi ni ikimenyetso cy’uko iyi kipe ikomeje kwagura ibikorwa byayo no gukomeza gukura ku masoko mpuzamahanga.”

Avuga ko hari amahirwe menshi kandi atandukanye yo gufatanyamo n’u Rwanda, kwigiranaho no guhanga udushya.

Ku rubuga rw’iyi kipe yanditseho ko abayigize bategerezanyije amatsiko kuzakorana n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda zifatika zigamije guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari ndetse n’iterambere rya siporo.

Aston Villa FC ni ikipe imaze imyaka 154, imyaka iyemerera kuba ubukombe kuko yashinzwe muwa 1784.

Umwe mu bafana bayo bakomeye ni igikomangoma William, umuragwa w’Ingoma y’ubwami bw’Ubwongereza.

Prince William n’umugore we Kate. Ifoto@ Britannica.

Urukundo rwa Prince William kuri Aston Villa rwatangiye akiri umunyeshuri.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru, Prince William yavuze ko yashakaga ikipe izatuma agira “amarangamutima atandukanye n’ay’abandi” aho gutsimbarara ku gutsinda.

Kuba ikundwa ibwami ubwabyo biyiha ubundi bwamamare budashingiye ahanini k’ugutwara ibikombe.

Ubwo byatangazwaga ko ariya masezerano yasinywe, hari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye.

Mu gihe ibintu mu Burayi ari uko bimeze kubyerekeye Visit Rwanda, hari amakuru aherutse kugarukwaho na Ambasaderi wa Brasil mu Rwanda Irene Vida Gala avuga ko kimwe mu byo igihugu cye kizakorana n’u Rwanda harimo no kurwamamaza iwabo binyuze muri Visit Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *