Akagunguru Ka Petelori Kari Hafi Kongera Kugera Ku $100

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ibiciro by'ibikomoka kuri petelori biri kuzamuka.

Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byakomeje kuzamuka kubera ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran.

Kuri uyu wa Kabiri, italiki 14, Nyakanga, 2026 ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga igiciro cy’akagunguru ka peteroli itayunguruye bita Brent, ifatwa nk’igipimo mpuzamahanga cy’ibiciro bya peteroli, cyazamutse ku munsi wa kabiri wikurikiranya kigera hejuru ya $87, bikaba ari ubwa mbere bibaye mu kwezi kumwe.

Petelori isanzwe icukurwa muri Amerika ubwaho yitwa West Texas Intermediate (WTI) yazamutseho 4% ugereranyije n’igiciro cyo ku wa Mbere, igera hejuru ya  $81 ku kagunguru.

Kuva ubucuruzi bwafungurwa ku mugoroba wo ku Cyumweru, igiciro cy’akagunguru ka petelori itayunguruye kimaze kuzamukaho hejuru ya 15%, mu gihe icy’akagunguru k’iyo muri Amerika maze kuzamukaho hejuru ya 12%.

Uku kuzamuka kw’ibiciro kwabaye mbere y’amasaha make ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisubukure igikorwa cyo gukumira ubwato ngo butajya ku  byambu bya Iran buciye mu muhora wa Hormuz ndetse na nyuma y’uko ubuyobozi bw’ingabo za Amerika (CENTCOM) butangaje ko amasaha atanu yo kurasa kuri Iran yari arangiye.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga X, igisirikare cya Amerika cyagize kiti: “Ingabo za Amerika zagabye ibitero byagenze neza ku birindiro bya gisirikare biri ahantu hatandukanye muri Iran, harimo Bushehr, Chah Bahar, Jask, Konarak, Abu Musa na Bandar Abbas hagamijwe kurushaho kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi”.

Amerika yatangaje ko igikorwa cyo gukumira inkombe n’ibyambu bya Iran ndetse n’ubwato bwose bukorana na Iran bunyura muri Hormuz, bizatangira gushyirwa mu bikorwa saa kumi z’umugoroba ku isaha y’i Washington (4:00 p.m. ET), bingana na saa sita n’igice z’ijoro ku isaha ya Tehran.

Hari abasesenguzi bavuga ko kongera gukumira Iran bizagira ingaruka zikomeye ku masoko ya peteroli kurusha guhagarika by’agateganyo ubusonerwe Iran yari ifite ku bucuruzi bwa peteroli.

Bavuga ko amasezerano yari yarashyizweho umukono hagati ya Trump na Iran hagati muri Kamena muri iki gihe agaragara nk’ayahagaze burundu.

Kuva aho imidugararo yuburiye hagati y’impande zihanganye muri Hormuz, ubwato bwahacaga bwahise bugabanuka bwanga ko abantu babwo n’ibyo butwaye bahatikirira.

Ku wa Gatanu, ubwato 19 nibwo bwahanyuze, ku wa Gatandatu hanyura ubwisumbuyeho gato mu bwinshi kuko bwari 24 naho kuwa Mbere hatambuka ubwato icumi gusa.

Ibi kandi bitera abantu impungenge z’uko guca muri ariya mazi bishobora kubakururira kabutindi, bigatuma abahaca baba bake cyane.

Mu gihe ari uko ibintu byifashe, Amerika yasabye ibihugu bikeneye ko ibirindira aho hantu kuyishyura.

Perezida wayo Donald Trump avuga ko abaca muri ayo mazi bagomba kwishyura igihugu cye igice kingana na 20%  by’amafaranga byungukira muri ubwo bucuruzi.

NBC News yanditse ko hari Umunyamabanga Mukuru w’ikigo International Maritime Organization (IMO), Arsenio Dominguez, yavuze ko nta shingiro ry’amategeko mpuzamahanga ryemerera igihugu kwishyuza amafaranga ku bwato bushaka gusa kunyura mu nzira mpuzamahanga yo mu nyanja.

Na sosiyete mpuzamahanga itwara ibicuruzwa mu bwato yitwa Hapag-Lloyd yatangaje ko byaba bidakwiye kwishyuza amafaranga ku bwato buca mu mazi mpuzamahanga.

Abasesenguzi bagaragaje ko niba ubwato bunini butwara peteroli butwaye ingunguru miliyoni ebyiri za peteroli, buri ngunguru ifite agaciro ka $80, umusoro wa 20% wagera kuri miliyoni $ 32, bingana n’inyongera ya $16 kuri buri ngunguru ya peteroli.

Bongeraho ko ayo mafaranga yaba ari menshi cyane ugereranyije n’umusoro wa $1 kuri buri ngunguru Iran yari isanzwe ishaka kwishyuzwa ubwato bunyura muri iyo nzira.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *