Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Usta Kaitesi yavuze ko muri iki gihe umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uhagaze neza kandi udasiba gukura.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka no kwizihiza umunsi Ubufaransa bwigengeyeho, hari italiki 14, Nyakanga, 1789, ubwo abaturage barakaraga bagasenya gereza umwami Ludoviko XVI yafungiragamo abataravugaga rumwe nawe.
Iyo gereza yitwa Prison de la Bastille.
Usta Kaitesi yashimye umubano mwiza kandi ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, atangaza ko iyo urebye imikoranire hagati y’ibihugu byombi ubona ko uwo mubano ukomeye kandi ugenda ukura.
Kuri we, itariki kiriya gihugu kibohoreyeho ubwami bwakandamizaga abaturage yerekana indangagaciro zaranze kandi ziranga Repubulika y’Ubufaransa z’Ubwisanzure (Liberté), Uburinganire (Égalité) n’Ubuvandimwe (Fraternité).
Abadipolomate n’abandi bitabiriye kiriya gikorwa baboneyeho umwanya wo gusabana.
Nubwo umubano wa Kigali na Paris umeze neza muri iki gihe, wigeze kuba mubi mu gihe kirekire bitewe n’uruhare Ubufaransa bwemera ko bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Amateka yerekana ko François Mitterand wayoboraga iki gihugu yagiranye umubano ukomeye n’uwaboraga u Rwanda Juvénal Habyarimana watumye igihugu cye kigira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwakurikiye ubwa Mitterand bwanze kwemera urwo ruhare no gufasha mu guha ubutabera abo Jenoside yahemukiye kugeza ubwo Emmanuel Macron agiriye ku butegetsi mu mwaka wa 2017 asimbuye François Hollande, aza kwemera urwo ruhare ndetse abisabira imbabazi.
Iyi ntambwe yakurikiwe n’izahuka ry’umubano mwiza hagati ya Kigali na Paris, ukaba muri iki gihe ushingiye kuri byinshi birimo no mu butabera aho abakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa bakurikiranywe, uw’ibanze akaba ari Felisiyani Kabuga wateye inkunga y’amafaranga abakoze Jenoside.
Aherutse gupfira i La Hague mu Buholandi azize uburwayi.

Ubufatanye kandi buri no mu bukungu aho Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Francaise de Devéloppement, AFD, cyashoye mu Rwanda miliyoni nyinshi z’ama Euro mu gufasha igihugu gutera imbere.
Hari n’indi mishinga ibihugu byombi bifitanye mu rwego mpuzamahanga.


