Umwe Bakinnyi Beza Ba Volley Mu Rwanda Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Byiringiro Patrick yari umukinnyi wa Volley mwiza, wari umaze igihe gito muri APR VC.

Umukinnyi wa Volleyball witwaga Patrick Byiringiro wari umaze igihe gito agiye gukinira APR VC avuye muri  Kepler VC yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Yakinaga hagati muri Kepler Volleyball Club ikipe yamazemo imyaka itatu ari mu bitwara neza.

Urupfu rwe rwabitswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu itangazo bwacishije kuri X kuri uyu wa Gatatu italiki 15, Nyakanga, 2026.

Byiringiro yabaye umukinnyi mwiza wakinnye mu marushanwa arimo irushanwa nyafurika ry’uyu mukino mu bagabo ryiswe African Men’s Volleyball Club Championship” akaba yararyitabiriye inshuro ebyiri ziheruka harimo niriherutse kubera mu Rwanda.

Mu mpeshyi ya 2026, nibwo yari yasinyiiye APR FC amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *